Uganda: Umusifuzi yapfiriye mu kibuga

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 2, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Peter Kabugo wari mu basifuzi basifuraga umukino w’umunsi wa karindwi muri Shampiyona ya Uganda, yapfiriye mu kibuga ubwo yari mu bagombaga gukiranura SC Villa na UPDF ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024.

Amakuru ava muri uganda avuga ko ako kaga kabaye ku munota 75’ ubwo uyu musifuzi warimo usifura ku ruhande rw’iburyo yituye hasi mu buryo butunguranye.

Abaganga b’amakipe yombi bagerageje kumuha ubutabazi bw’ibanze, ariko biba ngombwa ko hitabazwa imbangukiragutabara ikamwihutana kwa muganga nubwo ku bw’amahirwe make bamugejejeyo yamaze gushiramo umwuka.

Kugeza ubu ntabwo icyatumye uyu musifuzi wari umaze imyaka itatu asifura mu cyiciro cya mbere yitaba Imana kiramenyekana, gusa bigakekwa ko yaba yagiraga ikibazo cy’umutima nk’uko bitangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu.

Uyu mukino warangiye SC Villa itsinze UPDF ibitego 5-0.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 2, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE