Basketball: REG WBBC yageze ku mukino wa nyuma wa Zone V isezereye APR WBBC

REG WBBC yageze ku mukino wa nyuma wa zone V isezereye APR WBBC iyitsinze amanota 82-77.
Uyu mukino wari utengerejwe n’Abanyarwanda benshi wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024 muri Amaan Indoor Stadium.
REG WBBC yatangiye umukino neza itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Destiny Philoxy, Kristina King Morgan na Victoria Reynolds.
Ku rundi ruhande APR WBBC nayo yatsindaga amanota binyuze muri Uwizeye Assouma na Italee Lucas.
Aka gace karangiye REG WBBC iyoboye n’amanota 19 kuri 14 ya APR WBBC
Mu gace ka kabiri, REG WBBC yakomeje kongera amanota binyuze muri Micyomiza Rosine watsindaga amanota gusa, Kristina King Morgan na Victoria Reynolds.
Ku rundi ruhande APR WBBC yabonaga amanota binyuze kuri Italee Lucas na Kamba Yoro Diakite.
Igice cya mbere cyarangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 47 kuri 30 ya APR WBBC.
Mu gace ka gatatu, Ikipe y’ingabo yagarukanye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Italee Lucas, Kamba Yoro Diakte na Assouma Uwizeye
Ntabwo byayoroheye kuko Destiney Philoxy na Victoria Reynolds na Micyomyiza Rosine bakomeje gutsinda amanota menshi ndetse ikinyuranyo kiba amanota 19.
Aka gace karangiye REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 70-51.
Mu gace ka nyuma APR WBBC yongeye kutangirana imbaraga nyinshi itangira kugabanya ikinyuranyo kigera mu manota atanu gusa ibifashijwemo na Italee Lucas, Kamba Yoro Diakte batsindaga amanota menshi.
REG WBBC yari yizeye intsinzi cyane yabonye bikomeye bongera gutsinda ibifashijwemo na Victoria na Kristina.
Umukino warangiye REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 82-77, ibona itike yo gukina umukino wa nyuma wa Zone V.
Ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, REG WBBC izahura na Al Ahly yo mu Misiri yabigezeho itsinze Kenya Ports Authoriyu yo muri Kenya amanota 104-63.
Amakipe yombi yahise abona itike yo guhagararira aka karere mu mikino ya ‘Africa Women Basketball League’ izahuza amakipe 10 yo hirya no hino kuri uyu mugabane, mu mikino iteganyijwe mu Ukuboza.


