Ngarukiye Daniel yishimiye kuzana umuryango we mu Rwanda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 1, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umukirigitananga Ngarukiye Daniel avuga ko byari umutwaro kuba abana n’umugore batari barageze ku ivuko rye, akaba yarashimishijwe no kuhabazana umuryango ukababona bakamenyana.

Ngarukiye yagiye gutura mu Bufaransa mu 2015, ubwo yari amaze gusezerana na Lavinia Orac w’Umunyaromania, bafitanye abana batatu.

Aganira n’Imvaho Nshya Ngarukiye yayitangarije ko yumvaga ari nk’umutwaro atuye ubwo yageraga mu Rwanda azanye n’umuryango we kuwereka igihugu avukamo.

Yagize ati: “Numvaga nsa nk’uwikoreye umutwaro uremereye igihe kirekire, abana banjye batazi aho mvuka, kandi no mu muryango mvukamo batabazi, nyina ubabyara we si ubwa mbere aje mu Rwanda kuko twanamenyaniye mu Rwanda, icyo gihe yarahakoreraga, ariko nkimara kubona dukandagiye ku butaka bw’u Rwanda numvise nsa nk’utuye uwo mutwaro.”

Yongeraho ati: “Narababwiye nti hariya tugiye ni iwabo w’inka n’abantu, nti kandi ntimuzabona abazungu benshi kuko muje iwabo wa Papa, aho twebwe turi abirabura kandi beza cyane. Umuhungu ahita ambwira ngo ese kuki ukunda kwiyita umwirabura? Ati mwebwe muri (Marron Couleur), nari nzi ko batazahakunda ariko narababwiye ngo tugiye gusubirayo barababara cyane.”

Uyu muhanzi avuga ko nubwo ururimi rwabagoye kurwumva, ariko bishimiye urugwiro bakiranywe, hamwe n’ahantu nyaburanga basuye.

Ngarukiye asanga bikwiye ko batazajya bibagirwa i wabo ku ivuko, kandi bikwiye ko bazana imiryango yabo baba barungukiye mu mahanga kugira ngo bamenye aho bavuka banigishwe umuco wabo.

Biteganyijwe ko Ngarukiye Daniel azataramira abakunzi be mu gitaramo yise Inanga Groove kizaba tariki 02 Ugushyingo 2024, aho azafatanya n’abarimo Audia Intore, Charles Mwafurika, Nkuba na Patient hamwe na Niyifasha Esther, kikazabera kuri Wine workshop.

Gutegura icyo gitaramo Ngarukiye avuga ko igitekerezo cyo kugitegura yagihawe na Jules Sentore. Nyuma y’icyo gitaramo uyu muhanzi hamwe n’umuryango we bakazasubira mu Bufaransa tariki 5 Ugushyingo 2024.

Ngarukiye yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2022, ubwo yaherukaga mu Rwanda.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 1, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE