Abarema isoko rya Rwimiyaga barasaba ko ryubakwa bikabarinda ibihombo

Abarema n’abacururiza mu isoko rya Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare barasaba ko ryubakwa bagatandukana no kwicwa n’izuba ndetse ibyo bacuruza bikanangizwa n’imvura igihe iguye baririmo.
Isoko rya Rwimiyaga ni rimwe mu masoko yo mu Karere ka Nyagatare riremwa n’abantu benshi harimo abacuruzi baturutse hirya no hino mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba.
Umubare munini wabaricururizamo bacururiza hasi, abandi bakifashisha udutanda twubakishije ibiti.
Aroni Haguma umucuruzi w’imyambaro avuga ko bahura n’imbogamizi nyinshi kuko izuba rituma imyambaro bacuruza icuya.
Agira ati: “Izuba rikunze gucuyura imyenda ducuruza igata umwimerere ku buryo uzawugurisha uhomba kuko uba utagisa neza. Imvura nayo iyo iguye ijyaho ibizinga cyane imyenda y’umweru kandi iyo uyimeshe itakaza ibara ryayo ry’umwimerere, ubwo igihombo kikaba kirinjiye.”
Uretse ibyo ariko ngo n’ubuzima bwabo ntibuba bumeze neza kubera izuba ryinshi, akaba yifuza ko bishoboka bakubakirwa isoko kugira ngo batandukane n’ibihombo kuko bakorera ahantu habatera ibihombo kandi batanga imisoro.
Ati: “Batwubakiye isoko baba batubyaye rwose, twakorera ahantu hasakaye tugatandukana n’ibihombo biterwa n’imvura n’izuba ndetse n’ivumbi. Ikindi abajura batwiba bagabanyuka kuko mu nzu wabona uko ukurikira ukwibye.”
Mukarugwiza Denise nawe agira ati”Ibibazo byo kutagira ahantu hazima ducururiza tubihuriyeho twese. Ukurikije ubunini bw’iri soko n’imisoro ikusanywamo twakabaye duhabwa ibikorwa remezo tukubakirwa aho gucururiza hajyanye n’igihe.
Nawe reba abantu baza muri iri soko kugira ngo bazabone aho bugama igihe imvura iguye.Turabangamiwe batwubakire isoko rwose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga yabwiye Imvaho Nshya ko mu gihe cya vuba kunyagirwa n’imvura muri iri soko bizaba byabaye amateka.
Ati: “Iri soko rigiye kubakwa vuba. Ubuyobozi bufite gahunda yo gutangira kuryubaka nko mu mezi atatu ari imbere hanyuma ibikorwa bikazakomereza mu ngengo y’imari itaha rirushaho gutunganywa no kujyanishwa n’igihe.”
Isoko rya Rwimiyaga ribarurwamo abacuruzi ba buri gihe bagera kuri 600.
