Jeannette Kagame yerekanye urugendo rw’u Rwanda mu guhashya ubukene bw’akarande

Madamu Jeannette Kagame uri i Doha muri Qatar, yagaragaje urugendo rw’u Rwanda rwo kurandura ubukene bw’akarande mu myaka 30 ishize, ndetse rukaba rwiteguye gukura amasomo mu bunararibonye rwagize mu kurushaho kwita ku mibereho ya muntu mu gihugu no hanze yacyo.
Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira, mu ijambo yagejeje ku inama mpuzamahanga yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’Umwaka Mpuzamahanga wahariwe Umuryango (IYF).
Iyo inama yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Muryango cya Doha (DIFI) kibarizwa mu Muryango Qatar Foundation, igamije kwiga ku kurwanya ubukene bukabije ndetse n’ubuhererekanywa mu miryango, binyuze mu kunoza imibereho ya buri muryango.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uyu mwaka wa 2024 ari wo u Rwanda rwizihirizaho isabukuru y’imyaka 30 yo kurubohora, aho rukomeje gutera intambwe ziruganisha ku kurandura burundu ubukene bw’akarande buhererekanywa mu bisekuru.
Yasangije amateka y’u Rwanda abasaga 2000 bitabiriye iyo nama baturutse mu bihugu 80, abamenyesha ko ikintu cya mbere cyaca ubukene bw’akarande ari ukubanza gukemura impamvu shingiro z’ubukene bukabije no kugenzura ikigero bwangizaho imibereho ya muntu.
Yavuze ko mu Rwanda, umutekano, kunga ubumwe bw’Igihugu ndetse n’ishema ryo kugira igihugu kizira ivangura n’amacakubiri, ari igishoro gikomeye cyabonetse bigoye.
Yavuze ko mu kwishakamo ibisubizo bijyanye n’amateka y’Igihugu, Abanyarwanda bihangiye inzira ibaganisha ku hazaza heza, ibyo bikaba bishimangirwa na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 yo kwihutisha Iterambere (NST2) ikurikira izindi zagejeje u Rwanda aho rutangarirwa uyu munsi.
Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “U Rwanda rwashyize mu bikorwa gahunda rusange y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli ) igera ku banyarwanda bari hejuru ya 98%, uburezi bw’ibanze kuri bose ndetse n’amacumbi kuri bose. Ibisubizo twishatsemo, nk’Imidugudu y’Icyitegererezo yatumye imiryango isaga 8000 ibona amacumbi agezweho harimo n’abagizweho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse begerezwa n’izindi serivisi. Kandi iyi ni intangiriro.”

Yavuze ko guhera mu mwaka wa 2000, ubukungu bw’u Rwanda bwikubye inshuro zisaga ndwi n’icyizere cyo kubaho cy’Abanyarwanda kiva ku myaka 47 kigera kigera kuri 70 uyu munsi, kandi gikomeje kwiyongera.
Yakomeje agira ati: “99% by’abakobwa bacu biga mu mashuri abanza, kandi ugushyingira abana bato ni sakirirego mu gihugu cyacu. Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ishyirwa mu bikorwa mu gihugu hose. Muri rusange tuzakoresha imbaraga zose zishoboka mu guharanira ko abana benshi baguma mu ishuri.”
Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwishimira ubufatanye rufitanye n’Umuryango Qatar Foundation, mu mushinga wo guhashya burundu ikibazo cy’abana bata ishuri no kurisubizamo abari bararitaye
Uretse uburezi, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kugeza umuriro w’amashanyarazi ku Banyarwanda byavuye ku kigero cya 6% mu myaka 15 ishize kuri ubu kikaba kigeze kuri 75%.
Yashimangiye ko hejuru ya 50% by’abagezwaho amashanyarazi ari abayakomora ku ngufu zisubira ndetse ebikaba biteganywa ko umwaka wa 2024 uzarangira abagejejweho amashanyarazi bageze nibura kuri 80%.
Madamu Jeannette Kagame yanakomoje ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu kurandura ubukene bw’akarande. By’umwihariko yagaragaje ko ikoranabuhanga ry’indege nto zitagira abapilote (drones) zikwiza amaraso vuba kandi mu buryo bwizewe mu bice biri kuri y’umujyi bikagira uruhare mu gutabara abaturage b’u Rwanda.
Yakomoje kandi ku gushyira serivisi za Leta ku ikoranabuhanga, agira ati: “Urubuga Irembo ruriho serivisi za Leta rubarizwaho izirenga 40 zitangwa n’ibigo bitandatu bya Leta, bikaba abigabanyiriza abaturage imvune bahuraga na zo bagerageza kugera kuri izo serivisi.”
Yavuze kandi ko u Rwanda rukomeje urugendo rwo kurushaho guteza imbere imijyi yunganira Kigali, ari na byo bizarushaho gushimangira uruhererekane rw’iterambere ritangiza ibidukikije rishingiye ku kwaguka kw’iyo mijyi n’ubwiyongere bw’abayituye.
Madamu Jeannette Kagame nanone yasabye abatuye Afurika n’Isi muri rusange guhindura imyumvire yabaye akarande ituma bamwe badatera imbere, cyangwa iha bamwe uburenganzira bwo kwita abandi abakene kandi ntacyo babarusha.