Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyahawe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100 n’Ikigo kizobereye mu kubaka iminara y’itumanaho IHS Towers Rwanda Ltd azifashishwa mu kuzitira Pariki ya Nyandungu yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ( Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park).
Biteganyijwe ko iyo nkunga izazitira ikilometero kimwe mu bilometero bisaga birindwi by’umuzenguruko w’iyi Pariki.
Umuhango wo kwakira iyi nkunga wabereye muri Pariki ya Nyandungu mu Mujyi wa Kigali uyu munsi ku wa 10 Gicurasi 2022.
Kabera Juliet Umuyobozi Mukuru wa REMA, yavuze ko kuzitira iyi Pariki ari uburyo bwo kuyibungabunga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati: “ Iyo tuhazitiye, abahagendaga batabyemerewe ntibongera, abororera inka hakurya rimwe na rimwe zabacikaga zikinjira muri Pariki, muri iki gishanga kandi kirimo kibungwabungwa icyo gihe bya bindi dushaka gusubiranya ntabwo byasubirana vuba; kuko ibiti byahatewe, ibyatsi n’ibimera byo mu gishanga birimo kugerageza kugaruka icyo gihe inka zirabirisha ntibimere nk’uko twifuza ko bimera”.
Yavuze ko hateganyijwe ko biriya birometero bisaga birindwi byose bigomba kuzitirwa; ingengo y’imari iturutse kuri Leta y’u Rwanda izakoreshwa ku birometero bitandatu.
Kabera Juliet yakomeje agira ati: “Twamaze kubona ba rwiyemezamirimo bagiye kubidukorera ubungubu turi muri gahunda yo gusinyana na bo amasezerano yo kugira ngo batange iyo serivisi”.
Yagaragaje ko iki gikorwa cyo kuzitira Pariki kizamara amezi atatu. Ati: “ Ntabwo tugiye kubaka inkuta, tugiye kuzitira mu buryo bujyanye n’uko Pariki zizitirwa”.
Ayokunle Iluyemi Umuyobozi Mukuru wa IHS Towers Rwanda Ltd yavuze ko muri gahunda z’iki kigo harimo gutanga umusanzu mu kurengera ibidukikije.
Iki kigo kikaba cyasinyanye na REMA amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa bigamijje kubungabunga Pariki ya Nyandungu.

