Kayonza: Babangamiwe no gucururiza mu isoko riba mu muhanda

Bamwe mu baturage baremera isoko riherereye mu isanteri rwagati ya Gasarabwayi, Umurenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza, babangamiwe no kuba isoko bafite riri mu muhanda kandi rikaba ritanubakiwe.
Abaterwa ipfunwe no kurema iryo soko bibasaba gukora ingendo ndende bajya kurema irya Kabarondo rimwe na rimwe zikabateza n’igihombo, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kubakemurira iki kibazo.
Abacuruzi n’abaturage baganiriye na Imvaho Nshya bavuze kurema amasoko atandukanye yo hirya no hino basize iry’iwabo bibagiraho ingaruka zo gutakaza amatike menshi mu nzira.
Uvuye ahari iryo soko ryabo riremera mu muhanda ujya mu isoko rya Kabarondo batanga amafaranga 5000 kugenda no kugaruka.
Basaba ko bakubakirwa isoko muri uyu Murenge kugira ngo iterambere ry’ibikorwa remezo nabo ribagereho babashe kwiteza imbere.
Muriza Anne, ati: “Ibyo kurya tubicururiza hasi mu isanteri harimo ibyo kurya n’imyenda bitewe n’uko nta soko tugira. Biratudindiza mu iterambere kuko ubucuruzi bwacu ntitwabona aho bwagukira ahubwo dutakaza amatike menshi tujya kurema amasoko ya kure.”

Ngendahayo Pierre na we ati: “Buri munsi duterwa ibihombo n’imvura cyangwa ivumbi ku buryo iyo imvura iguye cyangwa hakaza inkubi y’umuyaga biba ngombwa ko dutwikiriza amashitingi. Gusa n’ubundi birangira ibyo kurya n’imyenda byangiritse ku buryo abaguzi banga kubigura, ubundi natwe tukabiteza kuri make.”
Yakomeje agira ati: ”Twifuza ko hakubakwa isoko kugira ngo ubucuruzi bwacu bugire imbaraga kandi ibyo dusorera birusheho kugenda neza kandi natwe tubona inyungu ariko ntidukorere mu bihombo.”
Abayo Beatrice yunzemo ati: “Ncuruza ibitoki n’ifu y’ubugari ariko mu ivumbi cyangwa mu mvura mpura n’ibihombo kuko iyo imvura iguye mu ifu bimera nk’ubugari. Twifuza ko batugezaho natwe ibikorwa remezo kuko ubucuruzi buri inaha burakomeye ariko imbogamizi iracyari kuba nta soko ryubakiye tugira. Guturuka inaha tujya Kayonza na Kabarondo ni kure ku buryo amatike aba ari menshi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse ko hari gahunda yo kuryubaka.
Ati: “Iki kibazo turakiza kandi turi kugishakira umuti. Ntituzubaka isoko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ariko naho hazagerwaho tuhafite muri gahunda y’umwaka utaha. Abaturage bakomeze kwihangana kuko ikibazo cyabo twakigize icyacu.”
Uretse kuba barema isoko rya Kabarondo bakishyura urugendo rwa moto rw’amafaranga agera ku bihumbi 5,000Frw, ku buryo bahitamo gucururiza hasi mu isanteri.
Kutagira isoko ngo byagorana ko bakwiteza imbere mu gihe bashoye cyangwa bagiye guhaha bakanatakaza angana gutyo ku rugendo ku buryo ngo babonye isoko mu murenge wabo wa Mwili byakemuka.

