U Rwanda na Malawi bemeranyijwe guteza imbere ingendo zo mu kirere

U Rwanda na Malawi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye ajyanye no guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024.
Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Gasore Jimmy mu gihe Malawi yari ihagarariwe na Hon. Jacob Hara, Minisitiri w’Ubwikorezi n’Imirimo ya Leta.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko ayo masezerano ari inzira nziza yo gukomeza kubaka imikoranire, guteza imbere ubukungu buhuriweho no kongera amahirwe y’ubucuruzi n’ubukerarugendo hagati y’u Rwanda na Malawi.
Dr Gasore yashimangiye ko ubufatanye bw’ibihugu byombi muri serivisi z’ingendo zo mu kirere, agaragaza umusanzu ukomeye mu kubaka umubano ntamakemwa no guteza imbere imikoranire hagati y’u Rwanda na Malawi.


