21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Abikorera bibukijwe kuyoboka amasoko u Rwanda rwagura mu mahanga

10 Gicurasi 2022 - 12:37
Abikorera bibukijwe kuyoboka amasoko u Rwanda rwagura mu mahanga

Umujyanama muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga Amb. Mukaruliza Monique

Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi bagera kuri 450 b’inzego zitandukanye z’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) bari mu mwiherero w’iminsi itatu mu Karere ka Bugesera, baganirijwe ku buryo bwo kwagura ibikorwa byabo, bakabyaza umusaruro amasezerano y’ubuhahirane n’ubucuruzi u Rwanda rugirana n’ibindi bihugu.

Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Amb. Mukaruliza Monique yagarutse ku nyungu ziri mu masezerano y’ubucuruzi n’ubuhahirane u Rwanda rugirana n’ibindi bihugu no kuba  ruri mu miryango mpuzamahanga itanga amahirwe akomeye ku bikorera, abasaba guhaguruka bakamenya ibyo byose  bakabikoresha mu guteza imbere ibikorwa byabo.

Ati: “Ni amahirwe mukwiye gukoresha kandi nka Minisiteri twiteguye kubashyigikira mu kubona ibikenewe binyuze muri za Ambasade ziri mu bihugu bitandukanye”.

Hon Bazivamo Christophe, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), na we yabwiye abikorera ko mu Karere hari amahirwe menshi y’ishoramari bakwiye kubyaza umusaruro anashimangira ibijyanye no kwita ku buziranenge bw’ibicuruzwa kuko bizabafasha kwitwara neza ku isoko mpuzamahanga  kandi  bagaharanira guhaza isoko babonye.

Minisitiri  w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana U. Beata, yabashishikarije kongera ingufu no kunoza ibyo bakora, kugira ngo birusheho kujyana n’ibikenewe mu ruhando mpuzamahanga.

Ati: “Uko ibihe bigenda bihita, iterambere ry’inganda ririmo kugenda rikura, birasaba ko dukomeza guhanga udushya, ariko rero uko uhanga ikintu runaka, jya unihutira kucyandikisha muri RDB hato igihangano cyawe kitazitirirwa abandi”.

Yanabasabye guharanira ko inyungu babona ubu yakwiyongera. Ati: “Niducuruza nk’uko twacuruzaga ubushize, tuzunguka nk’uko twungukaga ubushize, nyamara si byo dushaka, ahubwo dukeneye gushyiramo imbaraga kurushaho, kugira ngo tununguke kurushaho”.

Yakomeje agira ati: “Ubu turitegura gucururiza ku isoko rusange nyafurika, biradusaba rero kwita ku bijyanye n’ubuziranenge, kugira ngo ibyo dukora bibashe guhangana ku isoko mpuzamahanga”.

Minisitiri Habyarimana U. Beata yagaragaje ko ahari uburyo bwo gucuruza ari henshi, akaba ari igihe cyo kubyaza umusaruro ayo mahirwe. Ati: “Mutinyuke kandi Leta irabashyigikiye.”

Abikorera banagiriwe inama yo kureka kuba ba nyamwigendaho ahubwo bagahuza imbaraga kugira ngo babashe guhatana ku masoko.

Hon Bazivamo Christophe, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa EAC
Advertisement
TUMUKUNDE Georgine

TUMUKUNDE Georgine

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.