Minisiteri ya Siporo igiye gutangiza umwiherero w’abana barenga 500

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko yateguye umwiherero wo gufasha impano z’abana barenga 500 mu mikino itandandatu isanzwe muri Porogaramu Isonga hagamije kuzamura impano zabo.

Mu itagazo iyi Minisiteri yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 30 UKwakira 2024, yavuze ko uyu mwiherero uzatangira ku wa tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 3 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Huye na Gisagara, mu bigo nka GSO Butare, TTC Save ndetse no kuri Sitade ya Huye.

Aba bana 500 bazaturuka mu bigo bisanzwe bibarizwamo Porogaramu Isonga, irerero rya PSG na Bayern Munich, Intare FC mu bahungu, APR FC y’abatarengeje imyaka 16 mu bakobwa ndetse na Tony Football Academy.

Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard, yavuze ko bashishikajwe n’iterambere ry’imikino bahereye mu bakiri bato.

Yagize ati: “Minisiteri ya Siporo ishishikajwe no gutegura impano z’abakiri bato mu rwego rwo kubaka umusingi uhamye wa siporo yacu. Abana bagaragaje impano zidasanzwe bazahuzwa na porogaramu zihari zigajime iterambere.”

Uyu mwiherero uzakorwa mu mikino itandatu irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Amagare, Handball no gusiganwa ku maguru.

Abazahiga abandi bazahabwa ibikombe, buruse zo kwiga n’ibikoresho bitandukanye.

Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino izakarishywamo impano z’abakiri bato
Abazahiga abandi bazahabwa ibikoresho bya Siporo
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE