Ntiharamenyekana icyateje inkongi y’umuriro mu ruganda rukora ibiringiti

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba iratangaza ko kugeza ubu hataramenyekana icyateje impanuka y’inkongi y’umuriro mu bubiko bw’uruganda Textiles Rwanda, rukora ibiringiti mu cyanya cyahariwe inganda cy’Akarere ka Bugesera.

Mu kiganiro kigufi Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko iyo mpanuka yamenyekanye saa moya n’iminota 10 z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 29 Ukwakira 2024.

Polisi yatabajwe n’abaturage nyuma yuko babonaga mu ruganda harimo kwakamo umuriro akaba ari bwo Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB) yahitaga itabara.

Yakomeje agira ati: “Kugeza ubu ntabwo turamenya ngo ni iki cyayiteye cyane ko batubwiye ko yabaye abantu bose batashye nta muntu wari urimo ariko dufatanyije n’izindi nzego harimo harakorwa iperereza wenda turaza kumenya icyabiteye.”

SP Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko Polisi yihutiye kuzimya inkongi y’umuriro hamaze kwangirika ibintu biri muri kontineri ebyiri n’igice.

Yavuze ko inkongi z’umuriro ziba mu ijoro zishobora gutandukana bitewe n’aho byabaye.

Polisi y’Igihugu isaba abantu kwirinda uburangare mu bintu bijyanye n’inkongi z’umuriro, birinda gushyiraho ibintu bishobora guteza inkongi cyangwa byayifasha gukwirakwira byoroheje.

Abaturage bibutswa gutunga ibikoresho kurwanya inkongi y’umuriro cyane ko ngo iyo inkongi y’umuriro ikivuka biba byoroshye kuyizimya hakoreshejwe ibikoresho by’ibanze.

Agira ati: “Ni yo mpamvu dushishikariza abantu bose, ibigo byose gutunga ibikoresho by’ibanze; kizimyamoto cyangwa bakagira n’umucanga wumutse kuko na wo urafasha iyo inkongi ikivuka.”

Mu gihe havutse inkongi abaturage bagashobora kwirwanaho muri ako kanya, bakwiye no gutanga amakuru kugira ngo hakorwe ubutabazi bwihuse.

Ati: “Bakirwanaho bazimya bifashishije ibyo bikoresho by’ibanze ariko banamenyesheje Polisi ikaza kubatabara.”

Polisi y’igihugu by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba irasaba abakozi kujya basiga bazimije ibyuma bikoresha amashanyarazi mu gihe barangije akazi.

Ibi ngo bishobora gushyuha bikaba byateza inkongi z’umuriro.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE