Rusizi: Agakiriro ka Bugarama kasenywe n’inkubi y’umuyaga

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abakorera mu gakiriro ka Bugarama biganjemo urubyiruko baravuga ko bafite impungenge zikomeye kubera ko agakiriro bakoreramo, igice kimwe cyako kigushijwe n’inkubi y’umuyaga.

Ni nyuma y’aho imvura nyinshi ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 28 Ukwakira 2024 yagushije igice kimwe cyako, kikagwamo imbere, gusa impungenge zikaba ko,imvura yasubiriye ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira, yaretsemo kakaba gashobora kwangirika kandi nta mezi arenga 7 bari bagakoreyemo.

Tuyisenge Samuel uhakorera yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ni agakiriro gashyashya, kataranatahwa ku mugaragaro, amezi ntaragera kuri 7 tugakoreramo. Kubera ko imvura ya nimugoroba yari ifite umuyaga mwinshi unafite ubukana bwinshi cyane, twagiye kumva twumva kose karanyeganyeze, tugira impungenge ko katugwaho, tugiye kubona tubona mu gice cyo hirya kitaratangira gukorerwamo inkingi ziracitse icyo hejuru cyose kiguyemo imbere.’’

Avuga ko batekereza ko abakubatse baba barakubatse mu buryo bufifitse.

Ati: “Hatagize igikorwa ngo kubakwe vuba  kuko amazi menshi uko imvura iguye yirundamo, hagarutse indi nk’iyaraye iguye cyangwa ihise nonaha kose kahita kajya hasi kandi n’ubundi bamwe mu bagakoreramo twahirozongaga kubera ko ubu gakora mu igerageza, hakaba hari abari hanze yako banga kuza,bakadutwara abakiliya, uku gusenyuka kukaba kwaba impamvu yatuma abari hanze bataza n’abarimo bigendera  intego kashyiriweho ntigerweho.’’

Umwe mu bayobozi bako utashatse ko amazina ye atangazwa mu Mvaho Nshya, yavuze ko gakoreramo abarenga 30, abarenga kuri 90% muri bo bakaba ari urubyiruko, hakabamo n’abagore, kakaba kari karubakiwe kurwanya ubushomeri, kanaha akazi abaturiye ikibaya cya Bugarama bahoraga bavuga ko barangiza kwiga imyuga bakabura icyo bakora.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred, yabwiye Imvaho Nshya ko bahageze, abatekinisiye b’akarere batangiye kureba ibyangiritse byose ngo harebwe uko byasanwa byihuse.

Ati: “Ni byo umuyaga mwinshi wagushije igice kimwe cyako. Twahasuye, twabonye ibyangiritse. Icyo tugiye gukora nk’Akarere ni ukwihutira kuhasana abaturage bakabona aho bakorera.’’

Ku bavuga ko kaba kubatse nabi, yagize ati: “Oya,ni umuyaga wagasenye ntabwo ari uko abakubatse batakubatse neza.’’

Uretse aka gakiriro haranavugwa inzu hafi 10 zasenywe n’uyu muyaga mu Murenge wose, bikaba bibaye hashize igihe gito n’ubundi umuyaga mwinshi usenye amashuri ya Kibangira bikaba byarongereye ubucucike muri iri shuri n’ubundi bwari busanzwe butahorohereye.

Gakorerwamo ububaji, gusudira, gukora ibikoresho byo mu mbaho birimo intebe, utubati n’ibindi.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE