Abasifuzi bo muri Mozambique na Angola bahawe umukino w’Amavubi na Libya

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abasifuzi batatu baturuka muri Mozambique n’undi wo muri Angola bahawe gusifura umukino uzahuza u Rwanda na Libya mu kwezi gutaha.

Mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc mu 2025, Amavubi azakira Libya tariki 14 Ugushyingo 2024, ku munsi wa Gatanu w’Itsinda D ryo gushaka itike ya CAN 2025.

Uyu mukino uzasifurwa na Celso Armindo Alvação ukomoka muri Mozambique, uzaba wungirijwe na bagenzi be bakomoka mu gihugu kimwe ari we Arsenio Chadreque Maringule nk’umusifuzi wa mbere, umusifuzi wa kabiri ni Sanchez Mierilles de olivieira ukomoka muri Angola mu gihe. Umusifuzi wa kane azaba ari Wilson Julio Muiange na we wo muri Mozambique.

U Rwanda rurasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo rwongere amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Afurika ruherukamo mu 2002.

Kugeza ubu Nigeria ni yo iyoboye itsinda D n’amanota 10, ikurikiwe na Bénin ifite amanota atandatu, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota atanu mu gihe Libya ari iya nyuma n‘inota rimwe.

Amavubi aheruka gutsinda Benin mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2025
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE