Zuchu yasabye Diamond Platinumz kubanza gushyingiranwa akabona kumubyarira

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Tanzania Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu akaba ari n’umukunzi wa Diamond Platinumz yamusabye ko bashyingiranwa bakabona kubyarana.

Yabigarutseho ubwo yataramiraga abakunzi be mu gitaramo cyiswe Wasafi Festival, aho muri zimwe mu ndirimbo yaririmbye harimo n’iyo yafatanyije na Diamond baririmbanye akamubaza igihe bazabyarana.

Mu kumusubiza Zuchu yagize ati: “Ese urankunda? urankeneye? Tuzashyingiranwa ryari ngo nkubyarire, Simba ntugire ikibazo uri uwanjye urukundo rwanjye rwose nararuguhaye, kuko igitutu kindiho bambaza igihe nzabyarira kandi ni wowe nzabyarira.”

Uko baririmbanaga iyo ndirimbo ni nako abantu bari bishimye bitewe n’uko bababonaga bakabibagaragariza, aho Diamond Platinumz amaze kubazwa na Zuchu igihe bazabanira ngo amubyarire, abitabiriye igitaramo bishimye, Diamond akababaza niba bishimye, na bo babihamya mu majwi menshi bavugira hejuru.

Si ubwa mbere Zuchu agaragariza Diamond ko yifuza ko bashyingiranwa kuko no mu ntangiriro z’uyu mwaka yabimubajije, Diamond abura icyo avuga, gusa kuri iyi nshuro bwo yahise amwereka ko amukunda urumubuza amahwemo iyo batari kumwe.

Abakurikiranira hafi iby’umubano w’aba bombi, bahise bashishikariza Diamond kwemera gushyingiranwa na Zuchu, kuko akigendera ku muco n’indangagaciro z’umuco wabo.

Urukundo rwabo rumaze imyaka igera kuri ine, kuko rwatangiye kuvugwa mu 2020, ubwo Zuchu yari yinjiye mu bujyanama bwa Wasafi yashinzwe na Diamond.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE