Tchad: Perezida yategetse icyunamo cy’iminsi itatu mu guha icyubahiro abasirikare bishwe

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Perezida wa Tchad, Mahama Idriss Deby, yategetse ko ibendera ry’igihugu rimanurwa rikagezwa muri kimwe cya kabiri, n’icyunamo cy’iminsi itatu mu rwego rwo guha icyubahiro abasirikare 40 bishwe n’umutwe wa Boko Haram mu gitero cyo ku Cyumweru gishize.

Yategetse ko amaradiyo n’amateleviziyo mu gihugu hose acuranga indirimbo zaririmbiwe Imana mu gihe cy’iyo minsi itatu bahereye saa sita z’ijoro ryo ku wa 28 Ukwakira 2029.

Ejo ku wa Mbere ubwo yasuraga aho iki gitero cyabereye mu kigo cya  gisirikare  kiri mu karere ka Ngouboua  yanashyizeho itsinda rishinzwe guhashya abaterabwoba ba  Boko Haram.

Televiziyo y’igihugu yagaragaje amashusho ya Perezida Deby aho yari yitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro aba basirikare, ndetse nyuma y’uwo muhango   ni ho yahise atangariza ko hari itsinda ry’ingabo ryiswe “Haskanite,” zigiye guhashya no kurimbura  uyu mutwe.

Yagaragaje ko Tchad ifite inshingano zo kurinda abaturage bayo n’umutekano w’igihugu irandura imitwe y’iterabwoba.

Perezida yagaragaje ko iri tsinda rya Haskanite ryatojwe bihagije, kandi rizi amayeri ya Boko Haram ndetse bafite n’ibikoresho bihagije.

Boko Haram yashinzwe kuva mu mwaka wa 2002 ikomeje guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranye na Tchad birimo Mali, Cameroun na Niger.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE