Malawi: Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ashinjwa kwica Perezida

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Patricia Kaliati, umunyamabanga mukuru w’ishyaka,United Transformation Movement (UTM), ritavuga rumwe n’ubutegetsi  muri Malawi yarezwe gucura umugambi wo kwica Perezida w’igihugu Lazarus Chakwera.

Kalaiti yatawe muri yombi mu cyumweru gishize akekwaho icyaha cyo gucura umugambi wo kwica Pezezida afatanyije n’abandi.

Ejo ku wa Mbere, ubwo yitabaga mu rukiko rwo mu murwa mukuru Lilongwe, uwo Kalaiti w’imyaka 57 nta kintu yatangarije urukiko, ariko umwunganizi we mu mategeko yavuze ko ari umwere nkuko ibitangazamakuru byo muri Malawi bibitangaza.

Ni mu gihe abanyapolitike batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibirego kuri Kaliati bishingiye ku mpamvu za politiki.

Mbere yuko iburanisha ritangira, abashyigikiye ishyaka UTM bari bateraniye hanze y’urukiko baririmba indirimbo zamagana Leta, nkuko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje.

Imbere mu cyumba cy’iburanisha, urukiko rwumvise ko Kaliati afite abandi bantu babiri bacuranye uwo mugambi bivugwa ko barimo kwihishahisha.

Amaherezo umucamanza yanzuye ko Kaliati ashobora kurekurwa by’agateganyo amaze kwishyura amafaranga y’ingwate, mu gihe iperereza rikomeje.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE