Umuhanzi Ngarukiye Daniel yakebuye abagabira abandi inka ntibazitange

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umukirigitananga Ngarukiye Daniel ukorera umuziki we mu gihugu cy’u Bufaransa, asanga bidakwiye ko abantu bakomeza kubeshya bagabirana inka zitazataha cyane cyane ababikora mu bukwe.

Uyu muhanzi urimo kubarizwa mu Rwanda aho yazanye umuryango we kuwereka Igihugu akomokamo, aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise inka, igaruka ku mazina yazo n’agaciro kayo mu muryango nyarwanda.

Mu kiganiro Ngarukiye yagiranye n’Imvaho Nshya, avuga ko inka ari ikimenyetso gikomeye mu guhana igihango cy’ubushuti no kubaka umubano utajegajega mu muryango nyarwanda.

Yagize ati: “Inka ni igihango cy’umubano mwiza w’inshuti, yunga imiryango igihe yashyingiranye, ariko kuri ubu ishobora kuba yatandukanya abantu, abantu bakwiye kumva ko kuvuga gusa ngo nguhaye inka bidahagije, ni ukuri turambiwe abantu batanga inka ntizitahe, niba wumva gutanga inka utazabishyira mu bikorwa ntuzakinishe umutima w’umuntu.”

Yongeraho ati: “Hari abayitangira mu kabari, mu bukwe n’ahandi, nyuma wamubaza uti ya nka se? Ati iyihe? ugasanga aho kugira ngo ya nka ibabere igihango cy’ubushuti ahubwo itumye hazamo urunturuntu, igikwiye ni uko twahagarika gukinisha inka, cyangwa se ukajya utanga inka ugahabwa n’igihe cyo kuba wayigejeje ku wo wayemereye.”

Uyu muhanzi umaze igihe atuye mu Bufaransa, avuga ko bigishoboka ko byagororwa abantu bakongera bagaha agaciro inka nk’ako yahoranye.

Ati: “Inka mu muco nyarwanda igihe cyose izahora ari ikimenyetso cy’urukundo nubwo babivanga aho gutanga inka bagatanga amafaranga, iyaba Imana yamfashaga hakajya habaho umuhango wo gutanga inka bikagaragara, kandi inka zirahari sinzi impamvu atari zo batanga bagatanga amafaranga, ariko biracyafite igaruriro ryo kubihagarika kuko nibura baracyabisanisha nayo.”

Umuhanzi Ngarukiye avuga ko indirimbo yitiriye inka yayituye Abanyarwanda, kubera ko bikwiye ko abantu bongera kwibuka no guha agaciro inka, kuko bimaze kugaragara ko Abanyarwanda ubwabo aribo bo bagomba kwirindira umuco wabo.

Si ubwa mbere Daniel Ngarukiye asohora indirimbo yasuye u Rwanda, kuko no mu 2022 ubwo yagarukaga mu rwamubyaye nyuma y’imyaka irindwi yari amaze mu i Burayi, yashyize hanze iyo yise ka Kana, ivuga ku nshuti ye y’umukobwa baba baratandukanyijwe n’ibihe, akajya kumushaka kubera ko baba baratandukanye ari bato.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE