Ruhango: Abahinzi b’imyumbati bagurirwaga kuri 300Frw none ubu ntarenga 140Frw

Bamwe mu bahinzi b’imyubati mu Karere ka Ruhango barataka igihombo cy’imyumbati bagurirwa ku giciro gito, aho ikilo bagurirwaga ku mafaranga y’u Rwanda 300 ubu bagurirwa ku 140.
Bavuga ko kugurirwa kuri icyo giciro bibahombya kuko bashoye amafaranga menshi mu buhinzi bw’iyo myumbati.
Kagaba Simeon, uhinga imyumbati kuri hegitari 5 z’imyumbati muri ako Karere yabwiye itangazamakuru ko icyo gihingwa gifatiye runini abaturage b’Akarere ka Ruhango.
Yagize ati: “Imyumbati idufasha kurihira umwana akarangiza ishuri nta kibazo. Gutanga ubwisungane bwa mituweli bwo ni nk’ako kanya”.
Uwo muhinzi akoresha abakozi 20 bamufasha gusarura imyumbati yeze, bakanahita batera indi, ari na ko batonora iyo bakuye kugira ngo bitegure kuyigurisha.
Kagaba avuga ko ku mwaka yakuraga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3 ku myumbati yejeje ariko kuri ubu ngo ntazarenza asaga miliyoni imwe, akaba asangiye ikibazo n’abandi bahinzi bagenzi be.
Undi muhinzi Muhire Cyprien yagize ati: “Ntabwo igiciro gihagaze neza ku isoko, ubu imyumbati iri ku mafaranga 200 cyangwa 250 kandi na bwo isoko ritaboneka neza. Ni imbogamizi ku muhinzi w’imyumbati.”
Aha mu Karere ka Ruhango hari uruganda rwa Kinazi rugura umusururo w’imyumbati amafaranga 140 ku kilo mu gihe ubusanzwe yagurwaga 300.
Niyongira Jacques ufite hegitari zisaga 15 z’imyumbati mu Murenge wa Ntongwe w’Akarere ka Ruhango akaba agurisha kuri urwo ruganda yagize ati: “Muri iyi minsi igihingwa cy’imyumbati kirasa n’aho cyataye agaciro uruganda rwajyaga rugera ku mafaranga 300, rugezaho rurakatura aba 200, ariko aho rukaturiye rukakigira 140 turabara tukabona igishoro dutanga kitahura n’ayo mafaranga.”
Umuyobozi Bruno Fajil ushinzwe gutunganya umusaruro w’imyumbati muri urwo ruganda, asobanura ko uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 z’ifu y’imyumbati ku munsi ariko kuri ubu rutunganya toni 40 gusa ku munsi, ari na yo mpamvu rwagabanyije kugurira abahinzi umusaruro mwinshi nk’uko byahoze ndetse runagabanya amafaranga rwabaguriragaho.
Intandaro yo gutunganya ifu nke Buruno asobanura ko biterwa n’imashini zidakora neza aho usanga hari iyakoraga toni 2 ku isaha ariko ubu ikaba ikora toni imwe gusa.
