Karongi: Yatangiye ari umukozi wo mu rugo none yinjiza asaga miliyoni 1.5 Frw

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Uwitije Claudette avuga ko yavukiye mu muryango ukennye wari utunzwe no guca inshuro kubera ubwo buzima bituma ajya gukora imirimo yo mu rugo mu Mujyi wa Kigali, ayo yahembwaga yaguzemo amatungo magufi none ubu yinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 1,5 mu mezi 3.

Ayo matungo magufi, avuga ko ari yo yamuhaye ubushobozi afite ubu burimo kumufasha gutunga urugo rwe, kwishyura ishuri ry’abana n’ibindi.

Yagize ati: “Navukiye mu muryango ukennye cyane tugatungwa n’inshuro. Ubwo rero naje kujya i Kigali gukora akazi ko mu rugo, kuko mu 1994 nari maze imyaka itanu muri ako kazi ari nabwo naguze ihene ya mbere y’ibihumbi bitatu by’Amafaranga y’u Rwanda, nyohereza mu rugo barayorora iza kubyara izindi hene 2 z’amasekurume. Nyuma y’indi myaka itatu rero ihene yari imaze ku mpa ihene 5 zose hamwe ubwo nahise mva i Kigali ndaza ndazigurisha nguramo inka ntangira kwikotera gutyo.”

Uwitije Claudette w’imyaka 56 , avuga ko inka ya mbere yaguze yayitanzeho ibihumbi 40 Frw ari nto cyane atangira kuyorora.

Yagize ati: “Ubwo nkimara kugera mu rugo , nagurishije za hene nongeraho amafaranga y’amezi atatu bari bampaye aba ibihumbi 40 RWF nyaguramo inka imwe ubundi ntangira kuragira gutyo nkajya nyahirira ubundi nkajya ngwatiriza urutoki cyangwa umurima wo guhinga ibintu byamfashije kubona ifumbire ndetse ntangira no kugura ibitoki byo gutara kugeza ubwo nabonye amafaranga ngura urutoki rwanjye, ndarugwatiriza nguramo indi nka ya kabiri muri 2005”.

Yakomeje avuga ko inka yabyaraga akayigurisha akaguramo umurima, gutyo gutyo ateramo urutoki, ubu akaba afite imirima y’urutoki n’iy’ubuhinzi ifite agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati: “Urutoki rwanjye rufite agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, umusaruro warwo rwose hamwe n’uw’indi mirima yanjye nibura mu gihembwe cy’Amezi atatu  ntabwo naburamo 1.5 RWF kandi naguze Mituweli, abana baguze amakayi, bishyuriwe ishuri, twariye n’ibindi.

Ibyo byamfashije kubaka inzu. nziza ifite agaciro k’arenga miliyoni 15 z’àmafaranga y’u Rwanda niyubakiye.”

Avuga ko afite abakozi bamufasha mu rutoki mu buzima bwa buri munsi akabahemba amafaranga abafasha kubaho no gutunga imiryango yabo ndetse ntabwo yari yagera aho yifuza kuko ngo ibyo yagezeho byamubereye inzira nziza ikomeza gutuma arota kugeza  ku birenze ariko akaba atibagirwa kugira inama abandi.

Ati:”Ndi hano ariko ndacyafite indoto nziza z’ahazaza.  Ndifuza ko abana banjye bose nibarangiza kwiga, nzabigisha gukora hanyuma nanjye nshake uko nagura mve hano ngere no mu bindi bice by’Iguhugu kuko Perezida Kagame yaduhaye umutekano ni amahirwe dukwiriye gukomeza gukoresha rero. Ngira abandi inama kugira ngo bakore bahereye kuri duke bafite kuko najye sinari nzi ko nzigeza aha”.

Umwe mu baturanyi ba Uwitije Claudette witwa Riziki avuga ko ari urugero rwiza rwamufashije  gutinyuka no gukora cyane. 

Yagize ati: “Uyu mubyeyi ni urugero rwiza kuri twe abaturanyi be kuko nanjye natangiye kwikorera mbimukuyeho. Ntabwo yiherera aratwegera nk’abagore bagenzi be akatugira inama”.

Umunyamabanga Nshimgwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Nkusi Medard yagiriye inama abagore badakora ahubwo bakirirwa mu rugo bicaye, ashimira abatera intambwe nziza yo kuba urugero ku bandi.

Ati:”nk’ubuyobozi tugira inama abagore yo  kwiteza imbere ariko by’umwihariko turashishikariza n’abataratinyuka guhaguruka bagakora bakibumbira hamwe bagakora bakiteza imbere”.

Uwitije Claudette atuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca, Umudugudu wa Karehe ari naho ibikorwa byo kwiteza imbere biri.

Kugeza ubu mu rugo rwe ahafite inka 2 , ihene n’inkoko yoroye mu rwego rwo kubona ifumbire no gukomeza kwiteza imbere.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE