RIB yafunze uwisiye ‘Impano y’Imana’ wabeshyaga ko atuburaga amafaranga

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ngirinshuti Ezechiel ukoresha amazina ya “Impano y’Imana” ku mbuga nkoranyambaga abeshya ko atubura amafaranga, akekwaho ibyaha byo gusambanya ku gahato no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Bivugwa ko Ngirinshuti yabwiraga abantu ko yabakorera ibitangaza akabaha amafaranga maze akabacucura, aho kugira ngo abibakorere bikarangira abacucuye n’utwo bari bafite.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yatangaje ko uyu wiyise ‘Impano y’Imana’ yavugaga ko atanga ubukire, akabwira abantu ko ushaka gukira agomba kuza yitwaje amafaranga ashaka ko bamukubira inshuro 10.

Nk’uko biri mu byaha bimwe akurikiranyweho, bikekwa ko bamwe mu bamuzaniraga amafaranga harimo abagore n’abakobwa bamushinja ko yabasambanyije ku gahato akabatera ubwoba ababwira ko ajya ikuzimu.

Dr Murangira yagize ati: “Hari uwitwa Ngirishuti Ezechiel uzwi nka ‘Impano y’Imana’ wafashwe akekwaho gusambanya ku gahato. Uyu Impano y’Imana na we imbuga nkoranyambaga ziramufata yerekana ukuntu akora amafaranga bagafata amajwi (Audio), bakayatunganya (Editing), bakapulodinga bagashyiraho nimero noneho abantu bakirirwa bahamagara ngo barashaka ubukire ubwo akababwira ko ushaka ubukire uzaza ariko akaza yitwaje ayo yifuza ko azamukubira  inshuro icumi. Hari abagenda hakaba abo abanza agasambanya yarangiza akabatwara na ya mafaranga akababwira ko imbaraga afite azikura ikuzimu.”

RIB yemeza ko Ngirinshuti yatawe muri yombi ku wa 27 Ukwakira, aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ku gahato no kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya.

Yari asanzwe akoresha umuyoboro wa YouTube yise Impano y’Imana TV,   aho yagendaga atumira abantu mu biganiro bitandukanye akabereka ko atubura amafaranga akoresheje ubufindo butandukanye.

Urugero ni kimwe mu biganiro yakoze asaba umutumirwa gucira ku note afite akababwira amagambo avuga  maze ayo mafaranga agatubuka akavamo ayo yifuza.

Yagize ati: “Fata iyi note yawe… iki gihumbi ni icyawe? Urizeye by’ukuri? Imana ibirebe zana ka kazahabu… fata iyi note yawe…  ciraho, vuga ngo nkeneye umugisha…”

Mu bihe bitandukanye RIB yagiye iburira abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga ibibutsa ko amategeko abahana, aho bashobora no gufungwa kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10 bitewe n’icyaha bakoze.

Ni mu gihe hatarashira ukwezi Sengabo Jean Bosco uzwi nka ‘Fatakumavuta’ atawe muri yombi aho mu byo akurikiranyweho harimo no gukoresha urumogi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Anonymous says:
Ukwakira 28, 2024 at 10:08 pm

Bene nkabo bajye bahanwa bibere abandi isomo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE