Hashize imyaka 31 imbasa itagaragara mu Rwanda, ariko nta kwirara

Inzobere mu buvuzi zivuga ko kuva mu 1993 nta burwayi bw’imbasa burongera kugarara mu Rwanda, ariko abaturage barasabwa kwitwararika by’umwihariko ababyeyi bagakingiza abana bakivuga kandi bakagira isuku birinda iyo ndwara.
Byakomojwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ukwakira 2024, mu gihe mu cyumweru gishize Isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya imbasa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuryango Rotary International ishimi ry’u Rwanda wagaragaje ko imyaka 31 ishize nta ndwara y’imbasa igaragara mu Rwanda ari iyo kwishimirwa.
Ubuyobozi bw’uwo Muryango bwishimira kandi kuba ku rwego rw’Isi iyo ndwara imaze kurandurwa ku kigera cya 99%.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara y’imbasa muri Rotary International Rwanda Alexis Muderevu, yavuze ko by’umwihariko abantu bakwiye kwihatira gukingiza imbasa abana bakivuga kandi bagahorana amakenga ngo itabona aho imenera.
Yagize ati: “Kugira ngo imbasa tuyirandure burundu, buri mwana wese avutse akabona urukingo icyo gihe yarandurwa mu Rwanda no ku Isi, kandi inzego zibishinzwe zigakomeza kuba maso kugira ngo ye kuzongera kugaruka.”
Bimwe byo Muderevu agaragaza byatuma imbasa ishobora kuguraka mu Rwanda no ku Isi, habayeho kwirara harimo kuba hari urujya n’uruza rw’abantu bambukiranya imipaka, bashobora guturuka mu bihugu bikiyifite, bashobora kwanduza abo basanze bityo inzego zikwiye guhora ziteguye kugira ngo abo binjiye na bo bajye bahabwa urwo rukingo rwayo.
Yavuze ko ababyeyi bakwiye kwitwararika kuko indwara y’imbasa yandurira mu mwanda cyane cyane igafata abana bari mu nsi y’imyaka itanu mu gihe bawutamiye.
Yagize ati: “Iyo virusi ikunda gufata ahantu hari umwanda, cyane cyane abana bari mu myaka itanu igihe bayitamiye, byaciye mu kanwa, bikajya mu mura bijyana umwanda hose, aho bitumye, amazi akajya mu mariba, akajya hose ibyo bigatuma habaho ubwandu bugenda bukwirakwizwa mu bantu.”
Ni virusi iyo ifashe umuntu ikwirakwira mu rutirigongo imitsi igahagarara gukora neza ku buryo umuntu agira ubumuga mu buzima bwe bwose, ndetse bikaba byanamuviramo urupfu.
Kuva mu 1993, u Rwanda rufite icyemezo cy’uko nta ndwara y’imbasa ikirugaragaramo, mu gihe Abanyarwanda 98% bamaze gukingirwa imbasa.
Ku Isi muri rusange, imbasa igaragara muri Pakistan na Afghanistan mu gihe ahandi nko muri Afurika ho ibihugu byinshi itakihagaragara ariko hakaba hari ibindi bike idaheruka kugaragaramo ariko bitaremezwa ko yaharandutse burundu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rigaragaza ko indwa y’imbasa ku Isi yagabanutse ku kigero cya 99% kuva mu 1988, aho icyo gihe habarurwaga abantu 350 000 babonetse mu bihugu 125 byo ku Isi, bagera ku bantu 6 babonetse banduye iyo ndwara batangajwe mu 2021.
Mu moko 3 ya virusi itera imbasa izwi nka (poliovirus) harimo amoko atatu iya 1, 2 n’iya 3. Kugeza ubu ubwoko ku Isi haranduwe bubiri, ubwa 2 bwaranduwe mu 1999, ubwa 3 burandurwa mu 2020.
Icyakora mu 2022 OMS yatangaje ko ubwo bwa 1 bw’imbasa bukigaragara mu bihugu bya Pakistan n’Afganistan.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko Imbasa ifata urwungano ngogozi ikagera no ku myakura bigatera ubumuga bw’ingingo z’amaguru n’amaboko buhutiyeho kandi budakira, ndetse n’urupfu.






