Abanyamuryango ba COPCOM bahaye umukoro komite yatowe

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Koperative y’Abacuruzi b’ibikoresho by’Ubwubatsi n’Ububaji (COPCOM) ikorera ahazwi nko mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, irabyinira ku rukoma nyuma yo kurangiza kwishyura umwenda wa BRD ungana na 1,852,888,060.

Si ibi gusa kuko banishimira ko buri munyamuryango ahabwa 100,000 Frw buri kwezi y’ubwasisi. Nyuma yo kurangiza kwishyura umwenda wa banki, abanyamuryango bijejwe 200,000 Frw buri kwezi guhera ukwezi gutaha kugeza mu Ukuboza 2024.

Byagarutsweho ejo ku cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, mu nama y’inteko rusange isanzwe yanatorewemo abayobozi bazayiyobora muri manda y’imyaka 5 iri imbere.

Komite nyobozi iyobowe na Kayitare Jérome, Visi Perezida Nkeramiheto Emmanuel, Umunyamabanga wa COPCOM Niyikiza Marie Rose, Umujyanama Gatabazi Anicet na Mukayuhi Josepha na we watowe nk’Umujyanama.

Iyi komite ni nayo yayoboraga kuva 2021 kugeza 2024, ikaba yongeye kugirirwa icyizere.

Mujyanama Tharcisse, umwe mu batangije Koperative COPCOM, yishimiye ko komite yatowe yabagejeje kuri byinshi.

Abatowe abongeye gutorwa abizeyeho ubushobozi n’ubushishozi, akaba yizeye ko inyungu igiye kuba nyinshi.

Ati: “Nubwo twari dusanzwe tubona inyungu nkeya, ubu tugiye kubona inyungu nyinshi kubera ko twarangije kwishyura inguzanyo twari dufite kandi twizeye ko hazaguka n’ibindi bikorwa.”

Akomeza agira ati: “Twabonaga inyungu y’amafaranga 100,000 Frw buri kwezi, batubwiye ko kuva inguzanyo yarangije kwishyurwa tugiye kujya tubona 200,000 Frw buri kwezi.”

Niyitegeka Donatha na we yishimira ko abagize komite nyobozi bashoboye kwishyura ideni rya banki mu gihe ryari ryarananiranye.

Asaba abayobozi ba Koperative gukomeza kwita ku nyungu z’abanyamuryango.

Ati: “Icyo tubasaba ni ukurwana ku nyungu z’umunyamuryango, ni cyo dushaka. Bakareba inyungu rusange kuko harimo abantu benshi b’inyangamugayo.

Inyungu z’umunyamuryango ni zo dushaka, cyane cyane ko ari zo barwanaho.”

Ngiruwonsanga Noah na we watangiranye na Koperative COPCOM, avuga ko kurangiza kwishyura umwenda wa BRD bibahaye amahoro kandi ko nta rwaserera bafite cyane ko n’inzu bazifite mu maboko yabo.

Ati: “Ni ukuvuga ngo mu minsi iri imbere Koperative yacu iraba ihagaze ku murongo mwiza nta kibazo dufite.

Ubuyobozi bugiyeho n’ubundi ni bwo dusubijeho kandi baduhaye imigambi myiza, aho bari bageze hatunyuze ni nayo mpamvu twongeye kubasubizaho.

Ni ukuga ko Koperative yacu tuyifitiye icyizere, mu minsi iri imbere iraba ihagaze neza.”

Kayitare Jérome, Perezida wa Koperative COPCOM, ahamya ko inzu za COPCOM zubatswe ku nguzanyo ya BRD kandi ko Kopetarive yamaze kwishyura inguzanyo yose.

Avuga ko nubwo hishyurwaga inguzanyo ya banki bitabujije ko umunyamuryango akomeza kubona 100,000 Frw buri kwezi.

Yishimira ko ikipe bakoranye ibikorwa byose Yongeye kugirirwa icyizere igatorwa.

Icyihutirwa komite yatowe igiye gukomerezaho mu myaka itanu iri imbere, Kayitare avuga ko ari ukuvugurura inyubako za COPCOM.

Yagize ati: “Tugiye kubanza kuvugurura inzu zacu kuko zimaze igihe zikoreshwa. Ntabwo zishaje ahubwo ni imikoreshereze yazo rimwe na rimwe itaragiye igenda neza.

Tugiye rero kwibanda mu gusana, ahacu tuhagire neza kurushaho.”

Komite yatowe ifite intego yo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inteko rusange.

Imwe mu mishanga iri imbere ubuyobozi bwa COPCOM ifite, ni ugukora uruganda rukora ibyuma hakagabanywa ibitumizwa hanze hagamijwe kunganira Leta.

Ati: “Twatekerezaga ko dushobora kunganira Leta mu rwego rwo kugabanya ibiva hanze n’ibikorerwa imbere mu gihugu.

Dushobora gukora uruganda rukora ibyuma cyane cyane ko hariya ari ahantu hakoresherezwa ibyuma by’ubwubatsi.

Ibyo ni ukuganira n’abanyamuryango niba twabishobora, tukarinda ko amadovize asohoka mu gihugu natwe tukagira uruhare mu gutera ingabo mu bitugu Leta, tugabanya ikinyuranyo kiri hagati y’ibitumizwa hanze n’ibikorerwa mu gihugu imbere.”

Ibi ngo bizatuma abakiriya ba COPCOM n’abanyamuryango bayo bunguka birushijeho kuko ngo bategereza umuzigo uvuye mu Bushinwa igihe kinini.

Bimwe mu bikorwa binini Koperative yagezeho harimo no kubaka umuhanda wa kaburimo watwaye 326,612,510 Frw.

Hubatswe imiyoboro y’amazi hagamijwe kurwanya ibiza ikaba yaratwaye asaga 49,000,000Frw n’umukingo uri mu marembo ya ADARWA na COPCOM na wo watwaye asaga 19,000,000.

Perezida wa Koperative atangaza ko ibikorwa remezo byose byatwaye 439,219,050 Frw.

Komite nyobozi yihaye intego yo kugaruza miliyoni zisaga 96, kongera umubare wa kamera no kuvugururwa uburyo bwo kubika amakuru.

Ubuyobozi bwa COPCOM buvuga ko Leta ari we mufatanyabikorwa wa mbere w’umucuruzi.

Ati: “Ni ukuvuga ngo akazi kacu ni ugucuruza tukunguka, tugatanga imisoro uko bikwiye, hanyuma tukagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

COPCOM ikora ibikorwa biteza imbere abatuye aho ikorera nko kubishyurira mituweli kandi bagacuruza bagasora neza.

Ku rundi ruhande, Perezida wa COPCOM, yabwiye Imvaho Nshya ko ahazwi nka COPCOM ari ho Dubai ya Kigali kuko ngo ni ho hantu mu Rwanda ushobora kujya ntube wahaburira igikoresho cy’ubwubatsi.

Kuri we, avuga ko ubuyobozi bwa Koperative buzakomeza guharanira ubumwe bw’abanyamuryango.

Kayitare Jérome, Perezida wa COPCOM, yijeje gukomeza gukorana umurava no kubanisha abanyamuryango
Bamwe mu banyamuryango batanga ibitekerezo
Abari bagize Komite Nyobozi yari imaze imyaka itatu ku buyobozi yongeye kugirirwa icyizere iratorwa
Abanyamuryango bagaragaje ko bishimiye ibyo bagejejweho na Komite no kuba yarashoboye kwishyura umwenda wose wa BRD
Amatora yakozwe muri demokarasi, biyamamazaga buri wese akavuga ibigwi bye, abanyamuryango bagatora abababereye
Bari mu gikorwa cyo kubarura amajwi
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE