Volleyball: Amakipe ya APR yatangiye shampiyona atsindwa na Police

APR VC yatsinzwe na Police VC amaseti 3-0 naho APR WVC itsindwa na Police WVC amaseti 3-2, amakipe yombi afite ibikombe biheruka yatangiye shampiyona atsindwa.
İyo mikino yombi y’umunsi wa kabiri wa shampiyona yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 muri Petit Stade i Remera.
Wari umukino wa mbere wa shampiyona ku makipe yombi ya APR nyuma kwegukana igikombe cya Nyerere Cup 2024 muri Tanzania.
Umukino wabanje wahuje APR WVC ifite igikombe giheruka na Police WVC yabaye iya kabiri umwaka ushize.
Amakipe yombi yahanganye mu maseti yose y’umukino ariko ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana ari nabyo byabaye ku Ikipe ya APR yatsinzwe n’iya Polisi iyitsinze amaseti 3-2 (25-18, 22-25, 30-28, 20-25, 15-11), yuzuza intsinzi ya kabiri mu shampiyona.
Nyuma yaho abakunzi ba Volleyball bari bamaze kwiyongera mu nzu y’imikino biteguye kureba umukino wari uhatse indi hagati ya APR VC ifite igikombe giheruka na Police VC yabaye iya gatatu.
Amakipe yombi yatangiye umukino agendana mu gutsinda amanota, Police VC yaje kongera amanota binyuze ku kugabura nabi kwa APR VC maze yegukana iseti ya mbere iyitsinze amanota 25-22.
Mu iseti ya kabiri, Police VC yakomeje gukina neza maze iyegukana biyoroheye ku manota 25-17.
Mu iseti ya gatatu, APR VC yatangiranye imbaraga itsinda amanota iyi seti yarangiye Police VC iyegukanye itsinze amanota 25-22.
Umukino warangiye Police VC itsinze APR VC amaseti 3-0, yuzuza intsinzi ya kabiri muri shampiyona.
Kuri uyu wa gatandatu imikino irakomeza hakinwa umunsi wa kabiri mu bagore n’abagabo
Mu bagore
EAU Rwanda irakina na Rwanda Revenue Authority saa saba z’amanywa.
Wisdom irakina na Kepler saa cyenda
Mu bagabo
PR Ngoma irakina na REG VC saa kumi n’imwe
EAU Rwanda irakina na Gisagara VC
İyi mikino yose irabera kuri Petit Stade i Remera.

