Ubuyobozi bw’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro RRA, bwaragarije abikorera uko gusora bihagaze n’icyakorwa kugira ngo imisoro iki kigo kinjiza ishobore kwiyongera nka mbere y’icyorezo cya COVID-19.
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere taliki 09/05/2022 mu mwiherero w’iminsi ine wahuje abikorera mu gihugu hose bateraniye i Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.
Bizimana agaragaza ko RRA yinjije mu isanduku ya Leta amafaranga angana na miliyari 763.4 mu mwaka wa 2013-2014.
Umwaka wakurikiyeho wa 2014-2015 RRA yinjije miliyari 859.1.
Agaragaza ko kuva icyo gihe amafaranga RRA yinjiza buri mwaka yiyongeragaho miliyari 100 ku misoro yagombaga kwinjira.
Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2020-2021, RRA yinjije mu isanduku ya Leta imisoro ingana na miliyari 1654.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu gihe umwaka wabanje wa 2019-2020, imisoro n’andi mafaranga akusanywa na RRA byazamutse ku mpuzandengo ya 9.1%.
Komiseri Mukuru wa RRA avuga ko guhera mu 2019 imisoro yagiye igabanyuka kubera COVID-19 bituma n’umusaruro mbumbe w’Igihugu ugabanyuka.
Umusoro ku ngengo y’imari y’Igihugu na yo yaragabanyutse.
Ubuyobozi bwa RRA butangaza ko kwagura ikibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe kirimo kwagurwa, ikibuga cya Bugesera, kubaka imihanda mu rwego rwo kwitegura CHOGM2022, byagize uruhare mu igabanyuka ry’Ingengo y’imari.
Yongeyeho kandi ko amafaranga y’umusoro akusanywa na RRA yinjizwa n’abikorera. Ati: “Amafaranga RRA yinjiza ni PSF iyinjiza icyo dushaka ni uko twamyumva kimwe kuko ni mwe nkingi za mwamba mu bukungu bw’igihugu”.
Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi no ku bukungu bw’igihugu.
Abakora serivisi, abubaka, abari mu nganda n’amahoteli ubucuruzi bwabo bwaragabanyutse ariko byose ngo byatewe n’ingaruka za COVID-19.
Avuga ko hari abafunze amaduka hari n’abandi bagihahanyaza mu bucuruzi ariko byose ngo biterwa n’ingaruka za COVID-19.

Amafaranga RRA yagombaga gukusanya ni 6.4%, byari byiza bitewe n’uko ibihe byari byifashe.
Ati: “Dushimira abatanze imisoro uko bikwiriye. Hari ingamba zafashwe kugira ngo tworohereze abasora. Twakuyeho inyungu z’ubukererwe mu gihe cya COVID-19, twongera n’igihe cyo gusora”.
Hari ingamba Leta yagiye ifasha mu korohereza abasora. Leta yasoneye abikorera bari mu nganda no mu bwubatsi umusoro ufite agaciro ka miliyari 50.
Ubu RRA irimo gushyira ingufu mu gukoresha ikoranabuhanga ari nayo mpamvu abikorera bakangurirwa gukoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi.
Akomeza agira ati: “EBM ibafasha mu gusora ariko natwe nka RRA iradufasha. Nta muntu n’umwe ukwiye kugira urwitwazo rwo kudakoresha EBM”.
Ubuyobozi bwa RRA butangaza ko hari abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi badatanga inyemezabuguzi ya EBM kimwe n’abakora ubucukuzi bw’amabuye.
Ati: “Icyo tugamije ni ukugira ngo abo mu bwubatsi bagaragaze ibyo bashyira mu bwubatsi.
Icyo bidufasha ni uko uwinjiza ibicuruzwa muri gasutamo tuba tuzi ibintu yaranguye uko bingana cyangwa ingano y’ibyo yinjije.
Iyo watanze inyemezabuguzi tumenya uko ububiko (Stock) bwawe bugabanyuka. Ariko noneho iyo udatanga EBM icyo gihe turakubwira tuti ko ububiko bwawe butagabanyuka bite”.
RRA itangaza ko mu minsi iri imbere igiye kugenzura uko ububiko buhagaze hirya no hino mu Gihugu.
Kugeza ubu harabarwa amoko agera kuri 5 ya EBM zikoreshwa kuri buri cyiciro cy’abacuruzi bityo abikorera bakaba basabwa gukoresha ikoranabuhanga.
Ikigo cya RRA kigiye gushyiraho uburyo bw’imikorere kikazakora nk’ikigo mpuzamahanga. Bivuze ko kuvuga abasora banini n’abato ibyo bigiye kuvaho.
Avuga ko hakiri ikibazo cy’abacuruzi basora umusoro bawutubije n’abadatanga fagitiri. Asaba abahagarariye abikorera gushishikariza bagenzi babo gutanga inyemezabuguzi ya EBM no kutanyereza umusoro.