Zari yasabye umuhungu we gufata inshingano

Umuherwekazi Zari Hassan uzwi nka Boss Lady yasabye umuhungu we w’imfura Pinto Tlale kwiga gufata inshingano kuko amaze kugera kuri byinshi ku myaka 21 y’amavuko gusa.
Ni bimwe mu byo uyu muherwekazi yagarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’umuhungu we, cyanakurikiwe n’abakurikira uyu mugore ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yumvikanaga atangarira imitungo umuhungu we amaze kugeraho ku myaka afite.
Yagize ati: “Ntewe ishema n’ibyo umaze kugeraho muhungu wanjye, ku myaka 21 gusa ukaba umaze kugira imiturirwa ibiri n’imodoka! Ikigaragara uyu mwaka ni uwawe, ariko isoni uzigabanye ureke no guhubuka.”
Zari yabwiye umuhungu we ko agomba gufata inshingano, kuko ubu afite imitungo ye agomba kubungabunga akanashaka uko yarushaho kwiyongera
Ati: “Ni gute umuntu nkawe ufite imitungo yawe wanagira urugo utazi gufata inshingano, wowe ugaragara nk’uwihuta cyane n’iyo uhuye n’abantu ntushobora kubaganiriza ngo utume bakubera abakiliya, babe baza gukodesha izo nyubako zawe.”
Yongeyeho ati: “Ufite kumenya ko ari wowe kubamenyesha ibyiza ufite bagahitamo gusinyana amasezerano y’ubukode nawe, kuko nubwo ufite iyo mitungo ugomba gushaka uko byarushaho kwiyongera.”