Perezida Kagame yanenze abayobozi badafata ibyemezo ngo badakosa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 19, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko bidakwiye ko abayobozi banga gufata ibyemezo cyangwa kugira ibyo bakora banga gukora amakosa, ashimangira ko ukora ibyo n’ubundi aba ari mu makosa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024, muri Village Urugwiro, mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bakuru bashya bashyizwe mu myanya barimo, Dr Patrice Mugenzi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Bonaventure Ruberwa n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen. Maj. Alex Kagame.

By’umwihariko Perezida Kagame yumvikanishije ko Dr Patrice Mugenzi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, izo Minisiteri bayoboye zikomeye mu guteza imbere igihugu, asaba abo bayobozi kubizirikana kandi bakihatira gufatanya n’abandi mu kuziteza imbere n’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Ba Minisitiri bamaze kurahira yaba Dr Patrice Muganzi yaba Dr Mark Cyubahiro, izi Minisiteri zifite uburemere ku iterambere ry’Igihugu cyacu. Ndizera ko mubyumva kandi mubifitiye ubushobozi. Mugiye kuyobora nk’abandi iyo bagiye kubikora ntabwo ari wowe kugira ngo ukore ikintu kizima gusa, ahubwo inshingano ziba ziri mu gukurikirana no mu gukorana n’abandi ku nzego zose, kugira ngo na bo buzuze izo nshingano uko bikwiye.”

Yongeyeho ati: “Iyo uri umuyobozi mwiza bijyana n’ibyo abo uyobora bakora. Ntabwo waba umuyobozi mwiza ngo ugira abo uyobora babi.”

Umukuru w’Igihugu yibukije abo bayobozi bashya mu nshingano n’abandi bazisanzwemo ko bakwiye kongera imbaraga mu gukurikira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bashinzwe kuko byagaragaye ko hakirimo intege nke.

Yagize ati: “Na bamwe bavuga ko hari ubwo batinya gukora, ngo badakora cyangwa gufata ibyemezo ngo badakora amakosa, kudakora no kudafata ibyemezo ubwabyo ni amakosa. Naba no kugerageza gukora wenda ugakora amakosa, ibyo birumvikana kuba umuntu yakora amakosa nk’umuntu arimo gukurikirana ariko kuba wikwicara aho ukanga gufata ibyemezo kubera ko udashaka gukora ikosa, ahubwo kabaye ubwo warikoze”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amakoperative (RCA), akaba ari impuguke mu micungire y’ubuhinzi bubyara inyungu. Afite uburambe bw’imyaka 15 mu kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye umujyanama, umushakashatsi, ndetse n’inzobere mu micungire y’imishinga itandukanye, cyane cyane yita ku bushakashatsi ku mibereho myiza, isesengura ry’imikoranire mu bucuruzi n’iterambere ry’icyaro.

Dr. Cyubahiro Mark Bagabe wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr Musafiri Ildephonse, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority).

Mbere yaho, Dr. Bagabe yayoboye ibigo bitandukanye bya Leta, birimo Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 19, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE