Umuyobozi wa WHO yaje mu Rwanda kurufasha guhangana na Marburg

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 19, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatanu aho aje mu bikorwa byo kureba ishusho y’Icyorezo cya Marburg.

Dr Tedros wakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko mu bindi ateganya harimo guhura n’abakora mu nzego z’ubuzima, abayobozi muri Guverinoma n’abandi mu gusuzuma imbaraga n’ubufatanye bukomeje mu guhashya iki cyorezo.

Yagize: “Nageze mu Rwanda, kureba imbaraga zirimo gushyirwamo mu gushakira umuti indwara ya Marburg ikomeje kugaragara mu Rwanda kandi WHO ikomeje gushyigikira abashaka umuti wayo. Nshimiye umuvandimwe wanjye Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin kuba yampaye ikaze.

Yongeyeho ati: “Niteguye guhura n’abakora mu nzego z’ubuzima, bagenzi banjye n’abayobozi mu nzego za Leta, mu gihe dukomeje ubufatanye bwa hafi mu guhagarika ikwirakwira rya Marburg.”

Kuva Marburg yagaragara mu Rwanda, WHO yijeje ko izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guhashya icyo cyorezo.

Ni mu gihe kandi mu minsi ishize nyuma y’uko ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byari bitangiye gushyiraho ingamba zikaze ku bava mu Rwanda, Dr Tedros yavuze ko bitari ngombwa gushyiraho ingamba zikumira ingendo cyangwa zigabanya ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, kubera ko ibyorezo bya Marburg na Mpox byabashije gukumirwa ku buryo bitakwirakwiriye mu gihugu.

WHO yavuze ko Hashingiwe ku isuzuma ryakozwe kuri Mpox na Marburg, itanga inama z’uko ingamba zo gukumira ingendo n’ubucuruzi zidakenewe.

Yavuze ko icyihutirwa ari ubukangurambaga ndetse no gukorana n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kurushaho guhangana n’iki cyorezo muri rusange.

Ku bijyanye na Marburg, WHO ivuga ko kuri ubu, ingamba zikumira ingendo n’ubucuruzi zidatanga umusaruro kandi ntizikenewe mu guhashya icyorezo cya Marburg mu Rwanda ndetse zishobora kugira ingaruka ku baturage no ku bukungu.

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko ingamba zashyizweho mu guhangana n’iki cyorezo zitanga umusaruro ndetse Minisante igatanga icyizere ko ishobora kuzaba yarandutse vuba.

Ibimenyetso bya Marburg birimo umuriro ukabije, umutwe ukabije, kubabara imikaya, kuruka ibirimo amaraso, impiswi zirimo amaraso n’umunaniro. Bigaragara mu minsi iri hagati y’ibiri na 21 nyuma yo kwandura, kandi virusi yayo imara ku bintu iminsi iri hagati y’ine n’itanu.

Minisante ikomeza kuvuga ko uwumva afite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg yakwihuta ku ivuriro rimwegereye kugira nibasanga ari yo yitabweho by’umwihariko atanduje abandi.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 19, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE