Rutsiro: Niyonkuru akeneye ubufasha kugira ngo yivuze ubumuga yivuje akananirwa

Niyonkuru Casim wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu, Akagari ka Karambi, Umudugudu wa Nyundo, avuga ko amaze imyaka isaga 4 afashwe n’ubumuga bwaturutse ku burwayi kugeza ubu atari yasobanukirwa, akaba asaba abagiraneza na Leta y’u Rwanda muri rusange kumufasha kwivuza.
Niyonkuru w’imyaka 25 y’amavuko avuga ko yamugaye bitewe n’uburwayi bwaje bukamufata mu gice cyo hepfo uhereye mu mayunguyungu amaguru yose akaza kugagara ariko muri iyo myaka yose avuga ko kubera amikoro make byatumye ahera mu rugo kuko atabasha kwiyishyurira yamugaye igice cyo hepfo.
Yavutse mu 1999, hanyuma ubwo burwayi bwamufashe yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri y’isumbuye.
Yagize ati: “Natangiye numva ndibwa mu mayunguyungu njya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Karambi, nabwo nagendaga nshumbagira, bigenda bikomera buhoro buhoro banyohereza ku bitaro bikuru bya Gisenyi mpageze banyohereza mu rugo bitewe nuko nta mikoro mfite yo gukomeza mu bindi bitaro byisumbuye.”
Niyonkuru akomeza avuga ko kubera ubumuga yatewe n’uburwayi atari yasobanukirwa neza byatumye abera umuzigo ababyeyi be n’abaturanyi.
Yagize ati: “Ubu ntabwo nshinga no kujya mu bwiherero ni uguterura, iyo hatagize umuntu unyirirwaho hano usanga abaturanyi bahangayitse nanjye nkumva ndiyanze ubu ni ikibazo mfite, nta bwisungane mu kwivuza kuko turi n’abantu batishoboye, nafashwe numva umugongo ari wo undya cyane, ubu naramugaye ku buryo ni yo ukubise kuri aya maguru ntabwo njya mbabara mbese icyo gice cyarapfuye, umugiraneza washobora yamfasha kwivuza.”
Nyirambonantuma Fatuma akaba ari nawe nyina wa Niyonkuru avuga ko yamuvuje mu bitaro bya Gisenyi bamunyuza mu cyuma basanga nta cyo arwaye, kugeza ubwo ngo yabuze ubushobozi akamujyana mu Kinyarwanda akeka ko ari amarozi nyamara ntacyo byatanze kuri we ngo ibintu byamushizeho hasigaye ubushobozi bw’abagiraneza na Leta.
Yagize ati: “Uyu mwana uko umureba ku mpamvu z’uburwayi bwe byatumye nikura n’aho nari ndi urabona ko ndi umupfakazi, ntabwo yikura aho ari ikintu cyose ni uguterura, tekereza ko kurya nabyo ari ikibazo none ugira ngo nakwirirwa hano nkabona ibyo arya se, ndifuza ko Leta yamfasha kuvuza uyu mwana agasubira mu ishuri kuko ubu yagombye kuba atangiye kaminuza.”
Bamwe mu baturanyi ba Nkurunziza na bo bavuga ko bahora bafite impungenge ku buzima bwe nk’uko Mahoro Laetitia abivuga.
Yagize ati: “Uyu muhungu iyo nka nyina agiye guca inshuro akaba yenda amusize ku muryango, izuba ry’igikatu ruramwica, imvura yagwa nta muturanyi uri hafi nayo ikamuhitiraho, mbona abonye ubufasha yenda bagakungura iriya mitsi byamufasha akongera akagenda, ubuyobozi nibudufashe bumuvuze kuko natwe duhorana impungenge z’ubuzima bwe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Umuganwa Marie Chantal, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko ko bagiye kugikurikirana
Yagize ati: “Ubwo mbonye umwirondoro w’uyu murwayi n’aho atuye ngiye kubikurikirana harebwe uburyo yakwivuza kugira ngo nawe akomeze ubuzima bwiza nk’abandi Banyarwanda ndetse akomeze n’amashuri.”
Umuganwa avuga ko niba koko uyu muryango ufite ikibazo cy’ubwisungane mu kwivuza ukwiye kwegera Mudugudu akamwereka inzira yanyuramo kugira ngo afashwe.
Niyonkuru avuga ko ashengurwa no kuba n’umuryango we ugizwe n’abantu 4 utabasha kubona ubwisungane mu kwivuza aho kugeza na n’ubu nta bwisungane bari bagira kuko ngo udufaranga duke tubonetse baduhahamo ibyo kurya.