Gatsibo: Imyaka ine ishize bahawe amashanyarazi byabafashije guhindura imibereho

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukwakira 18, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abakorera n’abatuye mu masantere y’Umurenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bishimira umuriro w’amashanyarazi bahawe kuko watumye hari imirimo mishya bunguka ndetse n’isura yaho irahinduka.

Gasange ni wo Murenge wagejejwemo amashanyarazi nyuma y’indi mu Karere ka Gatsibo. Abatuye i Gasange bemeza ko hari ibikorwa byagaragaye muri aka gace biturutse ku kuba haragejejwe amashanyarazi.

Muri byo harimo nko gusudira, ububaji bugezweho, papeteri n’ibindi. Ibi ngo byatumye imirimo yiyongera aho itunze abayikora ariko ikanungukirwamo n’abakenera serivisi z’ibyakozwe.

Musabyimana Joseph agira ati: “Kuva tubonye umuriro, haje abantu basudira, abafite ibyuma bifotora, abandika ku mpapuro zikenerwa n’abaturage n’ibindi. Ibi byatumye tutagikora ingendo ndende tujya gushaka izi serivisi. Ikindi imirimo y’ubukorikori ihakorerwa ituma urubyiruko rwacu ruyikora rwiteza imbere. Ibyiza by’umuriro sinabivuga ngo mbirangize.”

Safari Eric na we agira ati: “Kubona amashanyarazi byahinduye imibereho yacu cyane. Abacuruza ducuruza igihe kirekire, kandi hari ibyo duha abakiliya tutabahaga umuriro utaraza.

Akomeza agira ati: “Ubundi aha guhera saa moya habaga hari umwijima uteye ubwoba.Ikigaragaza impinduka zikomeye, ni uko ubu uhageze saa sita z’ijoro abantu baba bakora abagenzi bagenda, ku buryo twabonye abakiliya ndetse n’agafaranga kariyongera.”

Muzungu Daniel wafunguye ubucuruzi bw’ibyuma butandukanye agira Ati: “Ubusanzwe nacuruzaga ibintu byorohereje, nari mfite igishoro kitarengeje miliyoni 1. Ariko umuriro uje nakoze Umushinga wa kenkayori aho nisunze banki, ndarangura ndacuruza ndishyura ubu ubucuruzi bwanjye bukaba bwarazamutse, ngeze muri miliyoni 15 ntawunyishyuza.”

Imvaho Nshya kandi yegereye urubyiruko rukora imirimo yo gusudira no gukora inzugi n’ibindi, maze bayitangariza ko kubona amashanyarazi i Gasange hari icyo byabafashije mu guha ubuzima bwabo icyerekezo kizima.

Tuyambaze Lazare yagize ati: “Njye nize ibijyanye no gusudira. Umuriro utaraza ubu bumenyi nari mbwicaranye kuko aho nari ntuye hari icyaro, nta kuntu nabona mbyaza umusaruro ubumenyi nakuye mu ishuri ry’imyuga. Ariko aho umuriro uziye nahise ntangira gusudira ndetse haboneka na bagenzi banjye turafatanya, aho ubu hari n’abana baba baracikishirije amashuri baza bakatwigiraho kandi twese tubona akazi kadutungira imiryango ndetse tugateganyiriza n’ejo hazaza.”

Akomeza agira ati: “Aha ushobora gupatana ikiraka ukaba wagikuramo ibihumbi ijana kandi ukagikora mu minsi itatu. Uretse gupatana tunakora mu buryo bwa nyakabyizi aho umusuderi akorera ibihumbi bitanu ku munsi, bivuze ko iyo akazi gahari atabura Iibihumbi 150 ku kwezi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire Hakizimana Athanase agira ati: “Uko ibikorwa remezo byegerezwa abaturage ni ko imibereho yabo irushaho kuba myiza. By’umwihariko aho ibice bitandukanye by’uyu murenge bigezwemo n’amashanyarazi byabaye byiza n’isura ya santere zacaniwe irahinduka haracya n’ibikorwa biriyongera.

Imirimo yariyongereye ndetse n’ishoramari rirazamuka. Abantu bashyizeho ibyuma bisya, hashingwa inganda nto n’ibindi. Turasaba abaturage gukomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe amashanyarazi bahawe akabafasha kwiteza imbere.”

Uwo Murenge ugizwe n’Utugari tune (4) twose tukaba twarahise tugezwamo amashanyarazi ku nkunga ya Banki y’Isi (World Bank) ndetse na Banki y’Abarabu itsura Amajyambere (BADEA).

Imibare itangazwa n’ishami rishinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Gatsibo igaragaza ko kugeza ku baturage umuriro ku kigero cya 71%.

Amashanyarazi yatumye imirimo yiyongera muri Gasange
Aho hagereye amashanyarazi byinshi byarahindutse
  • HITIMANA SERVAND
  • Ukwakira 18, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE