Nyamagabe: Ku myaka 19, Korora inkoko bimwinjiriza 350.000 Frw buri kwezi

Karere Ibyiza Winner wo mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe arauga imyato ubworozi bw’inkoko bukomeje kumufasha mu iterambere aho asigaye yinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 350 buri kwezi ku myaka 19 y’amavuko afite.
Kuri ubu uyu mukobwa ategereje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yishimira ko umurimo yihangiye urimo kumwinjiriza amafaranga atubutse nyuma y’imyaka itatu gusa atangiye ubu bworozi bw’inkoko.
Avuga ko yahereye ku mafaranga ibihumbi 50 yahawe n’ababyeyi bamuhembera kuba yari yaratsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level).
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Karere yagize ati: “Ubworozi bw’inkoko nkora nabutangiye ubwo ababyeyi bampembaga amafaranga ibihumbi 50 kubera ko nari natsinze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, maze mpita ntangira ubworozi bw’inkoko zitera amagi aho natangiranye n’inkoko nkeya cyane.”
Akomeza avuga ko mu gihe ategereje amanota yibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye atigeze ahagarara gukora umushinga we ahubwo yongeyemo n’ubworozi bw’inkoko zituraga akazigurisha abaturage bajya kuzorora.
Ati: “Narangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka, noneho mbasha kwegera ubworozi, ku buryo nongeyemo noneho ubworozi bw’inkoko nkuza abaturage bakazigura bajya kuzorora.”
Yongeraho ko ubu nta kibazo yagira ngo ananirwe ku kikemurira. Ati: “Ubu navuye ku gusaba ababyeyi ibikoresho, kuko byose mbasha kubyigurira kuko ubu mbasha guhemba abakozi bagera kuri batanu barimo babiri bahoraho, narangiza nanjye nkihemba amafaranga ibihumbi 350 kukwezi.”
Karere avuga ko ibyo yagezeho ku myaka 19 gusa bishimangirwa n’abaturanyi be aho bahamya ko afite icyo afasha abaturanyi.
Iyamuremye Feresta, umuturanyi w’umuryango wa Karere yemeza ko umushinga w‘ubworozi bw’umuturanyi we ukiri urubyiruko ari nta makemwa kuko umufasha udasize n’abaturanyi bendetse n’abandi baturuka kirya no hino bifuza kubona amagi no korora inkoko zifite ubuziranenge.
Ati: “Hano iwacu nta muntu ukibura igi ryo kurya cyangwa kugaburira umwana kubera ubworozi bw’inkoko uriya mwana yaze yano, ndetse ikiyongeraho usanga afasha n’urubyiruko kubona akazi cyane cyane ku biraro by’inkoko ze.”
Ntawuhigumugabo Daniel na we avuga ko Karere ari umwana ufasha mu kurwanya imirire mibi n’indwara ziyishamikiyeho kuko atarazana inkoko washakaga aho wakura igi ukahabura.
Ati: “Uyu mwana yadufashije kurwanya imirire mibi kubana. Kuko mbere ataratangira korora washakaga aho wakura igi ryo gushyira ku igaburo ry’umwana ukaribura.”
Uwamariya Agnes, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, avuga ko Karere Ibyiza yabashije gutinyuka gukora ndetse Akarere kakaba kiteguye ku mufasha mu bworozi bwe bw’inkoko.
Ati: “Uri mwana kumyaka mike yatinyutse gukora ku buryo ari urugero ku rundi rubyiruko. Aha rero nkaba namwizeza ko Akarere turi gutegura ubufasha butandukanye bwo ku muha burimo no kumushakira amasomo ajyanye n’uburyo yacunga ubworozi bwe akabifatanya no kwiga.”
Visi Meya Uwamariya yavuze ko uyu Karere ari urugero rwiza rw’uburyo urubyiruko rwagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no gufasha abato n’abakuru gutinyuka bakikorera.





Dieudonne Usabimana says:
Werurwe 4, 2025 at 4:46 pmMuraho,nitwa Dieudonne Usabimana,guturuka mu karere ka kamonyi,nifuje kuba namenya byinshi ku mushinga wanyu mwiza,nkaba nanjye Aribyo nkora none icyo nifuza,numvise ko hari ibiryo mwihingira,nkaba nifuzaga ko mwampa address zanyu nkabavugisha,murakoze!