Liam Payne yitabye Imana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 17, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umuhanzi wo mu Bwongereza akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’umuziki rya one Direction, Liam James uzwi cyane nka Liam Payne yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi w’imyaka 31 y’amavuko yamenyekanye mu masaha akuze y’itariki ya 16 Ukwakira 2024, yemejwe na Police.

Polisi yatangaje ko Liam Payne yamanutse mu igorofa rya gatatu ya Hotel imwe yo mu mujyi wa Argentine, ariko hakaba hakomeje gukorwa iperereza, kuko umurambo we wasanganywe ibikomere byinshi.

Nubwo bigikorwaho iperereza, ariko bivugwa ko uyu musore yaba yari yararenzwe n’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga, bikaba byibazwa niba yaba yiyahuye cyangwa yaba yamanuwe n’abagizi ba nabi.

Payne yitabye Imana nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi, yari yitabiriye igitaramo cyo muri Argentine cy’uwahoze ari mugenzi we Niall Horan.

Umwe mu bo babanye mu itsinda rya One Direction Olly Murs, yanditse ubutumwa kuri Instagram, avuga ko batazibagirwa ishyaka rya Payne ryatumye bagera kuri byinshi, kandi ko akomeje umuryango we ko ndetse batazibagirwa umutima wa kimuntu yagiraga.

Payne wari uzwi mu njyana zitandukanye zirimo Pop na R&B, yatangiye umuziki mu 2008, akaba asize umwana umwe.

Uyu muhanzi yabaga muri Label ya Capital, akaba yari umwe mu bashinzwe itsinda rya One Direction.

One direction ni itsinda ryatangiye umuziki mu 2010, rigizwe n’abasore batanu, kuri ubu hakaba hasigayemo batatu kuko umwe yavuyemo mu gihe Liam we yitabye Imana.

One Direction yamenyekanye mu ndirimbo zirimo What makes you Beautiful, Night Changes, Drag me down, One thing n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 17, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Xxx says:
Ukwakira 17, 2024 at 12:13 pm

Imana Imuhe Iruhuko Ridashira Aruhukire Mumahoro .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE