21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Abikorera bitanze bikomeye mu kubohora u Rwanda- Gen Kabarebe

10 Gicurasi 2022 - 07:19
Abikorera bitanze bikomeye mu kubohora u Rwanda- Gen Kabarebe
Share on FacebookShare on Twitter

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano Gen. James Kabarebe, yagaragaje uburyo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwasabaga ibintu byinshi ndetse abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bakoraga ubucuruzi ntibatezutse gushyigikira urugamba mu buryo bw’amikoro.

Gen Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagejeje ku bikorera  bagera kuri 400 baherutse gutorerwa kuyobora Urugaga rw’Abikorera kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza mu nzego z’ibanze, bari mu mwiherero w’iminsi itatu mu Karere ka Bugesera.

Gen Kabarebe yagize ati: “Urugamba rwo kubohora Igihugu cyacu rwasabaga ibintu byinshi ndetse abanyamuryango ba RPF bari mu bucuruzi baritanze bikomeye mu rugendo rwo kuborora u Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ubufatanye bwaranze abanyamuryango ba RPF agira ati: “Kuva kera RPF yashyize imbere ubufatanye. No mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ni ko byagenze. Umusirikare wa FAR twafataga ntitwamwicaga nkuko FAR yabikoraga. Ex-FAR witwa Minani twafashe muri 1992 yadufashije dutera Ruhengeri kuko na gereza ntitwari tuzi aho iri.”

Yongereyeho ko mu gihe cy’urugamba nta muntu n’umwe mu barurwanaga cyangwa abanyamuryango batangaga umusanzu watekerezaga ko u Rwanda rwazagera ku kwiyubaka n’umuvuduko w’iterambere rwagendeyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Ibyo byashobotse kubera ubuyobozi bufite icyerekezo bwa RPF Inkotanyi buyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Yakomeje asaba aba bayobozi bari mu mwiherero w’iminsi itatu ndetse n’abo bayobora kongera umurego mu byo bakora kuko bafatiye runini ubukungu bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Gen Kabarebe yabibukije ko ubukungu bw’u Rwanda buri mu biganza byabo bityo ko bakwiye gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe ahari yo gukorera mu gihugu cyorohereza ubucuruzi n’ishoramari ndetse kikaba gitekanye.

Ati:” Abikorera bakwiye kuba bayoboye ubukungu bw’Igihugu cyacu. Igihugu kiratekanye bityo ni uruhare rwanyu mu gukoresha ayo mahirwe ngo ubukungu bw’Igihugu cyacu butere imbere ku buryo burambye.

Aha yashimangiye ko nta muntu ufite inyungu nyinshi mu mutekano nk’uwo u Rwanda rufite kurusha umucuruzi ubasha gukora ubucuruzi bwe ku manywa na nijoro ntacyo yikanga abasaba kuwusigasira.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera Robert Bafakulera, na we avuga ko kimwe mu byo abikorera bishimira ari amategeko arengera abikorera ku buryo nta karengane bahura na ko bigatuma bishyira bakizana mu bucuruzi bwabo.

Yavuze ko nk’abikorera bakomeje urugamba rwo kwibohora mu by’ubukungu n’ubucuruzi bashyiraho uburyo bwo gufashanya hagati yabo mu nyungu z’iterambere ry’Igihugu cyose muri rusange.

Gen James Kabarebe, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’Umutekano
Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.