Ruhango: Amavuriro y’ingoboka 11 agiye kwegurirwa abikorera

Mu gihe bamwe mu batuye mu Karere ka Ruhango mu Mirenge ya Mwendo na Kinihira bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha kubona abaganga bahoraho ku mavuriro y’ingoboka, agengwa n’ibigo nderabuzima, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko hari gahunda yo kwegurira Amavuriro yibanze 11 abikorera hagamijwe kunoza serivise z’ubuvuzi atanga.
Uzamukunda Laetitia ni umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Mwendo bivuriza ku ivuriro ry’ingoboka rya Gishweru ubusanzwe rirebererwa n’ikigo nderabuzima cya Mwendo, avuga ko kuri iri vuriro umuganga ahaboneka rimwe na rimwe bikarangira n’ubundi bakoze urugendo bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Mwendo.
Ati: “Hari igihe ujya kwivuza ku ivuriro ryacu ry’ingoboka rya Gishweru, ukabura umuganga bikarangira n’ubundi ukoze urugendo rujya i Mwendo ku kigo nderabuzima. Rero ubuyobozi ni budufashe tubone umuganga uhoraho uturuka ku kigo nderabuzima nibura aboneke buri munsi.”
Mukashyaka Antoinette wo mu Murenge wa Kinihira na we avuga ko nubwo ivuriro ry’ibanze ryabo rya Kirwa rirebererwa n’ikigo nderabuzima cya Muyunzwe rikora, ariko ridakora buri gihe ku buryo ubuyobozi bubafashije ryagira umuganga uhoraho.
Ati: “Ni byo hari igihe umuganga ava i Muyunzwe ku kigo nderabuzima akaza kutuvura, ariko ntabwo ari buri munsi ku buryo ubuyobozi budufashije kubona umuganga uhoraho utuvurira ku ivuriro ry’ingoboka ryacu rya Kirwa byadufasha kudakora urugendo rurenga isaha cyangwa amasaha abiri, tujya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Muyunzwe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho y’abaturage Mukangenzi Alphonsine avuga ko ibyo aba baturage bavuga ari byo, kuko hari igihe babura umuganga ubavurira ku ivuriro ry’ingoboka kubera ikogo nderabuzima gifite bake.
Ati: “Ni byo hari igihe ikigo nderabuzima kibura umuganga cyohereza ku ivuriro ry’ingoboka ahanini biturutse ku baganga bake bahari cyangwa abarwayi babaye benshi”.
Akomeza avuga ko ingamba bafite zishingiye ku kuba Ubuyobozi bw’Akarere bufite gahunda yo kwegurira amavuriro y’ingoboka 11 abikorera akavanwa ku kugengwa n’ibigo nderabuzima mu rwego rwo kunoza serivise z’ubuvuzi atanga.
Ati: “Rero igisubizo kiri ku kuba ubu dufite gahunda yo gushaka abikorera bagomba gufata amavuriro y’ingoboka akava ku kugengwa n’ibigo nderabuzima kandi akaba ari bwo buryo buzatuma haboneka abaganga kuri aya mavuriro bahoraho”.
Mukangenzi avuga ko mu karere kose bafite amavuriro y’ingoboka agera kuri 33, aho muri yo harimo 11 yagengwaga n’ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari gushakwa abikorera baziyaata kugira ngo bayakoreshe arusheho gutanga serivise inoze ku bazivurizaho.

