Urugendo rw’Ubuzima bwa Nyakwigendera Amb. Col (Rtd) Dr Karemera

Amakuru y’urupfu rwa Amb. Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yamenyekanye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 11 Ukwakira 2024.
Yari inkuru y’incamugongo ku gihugu, umuryango we ndetse n’umuryango mugari w’inkumi n’abasore bafatanyije na we mu gihe ’y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Nyakwigendera yashakanye na Ann Numutari mu 1987. Asize umugore n’abana 7; abahungu 4 n’abakobwa 3 n’abazukuru 4.
Col (Rtd) Kamiri Sadiki Karege ukurikira bwa Kabiri nyakwigendera Amb. Col (Rtd) Dr. Karemera, yagarutse ku buzima bwa nyakwigendera.
Umuhango wo guherekeza nyakwigendera witabiriwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Madamu, inzego nkuru mu gisirikare, abo mu muryango wa Nyakwigendera n’inshuti zabanye na we mu buzima butandukanye.
Wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024.
Dr. Karemera atabarutse afite imyaka 70. Yabonye izuba tariki 20 Gicurasi 1954, yavukiye ahitwa i Mukarange mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yavutse mu muryango w’abana batandatu, ubu hasigaye abavandimwe be babiri. Se ubabyara yitwa Barnabas Karihaya na Bertha Nyirashaza.
Mu 1962, Umuryango wa nyakwigendera wahungiye Uganda mu nkambi ya Nakivale ari naho Amb. Col (Rtd) Dr Karemera yigiye ku ishuri ribanza rya Gashorwa (Gashorwa Primary School) nyuma yakomereje muri Kitunga High School, icyiciro cya Kabiri cy’amashuri yisumbuye agikomereza muri Kololo Secondary School.
Yagize ati: “Icyo gihe yigaga Ubugenge, Ubutabire n’ibinyabuzima (PCB: Physics, Chemistry & Biology).
Amaze gutsinda yakomereje muri Kaminuza ya Makerere aho yize ibijyanye n’ubuvuzi.”
Arangije kwiga, mu 1980 yahise ajya muri Kenya aho yakoze mu bitaro bitandukanye kugeza mu 1986.
Muri uyu mwaka yasubiye Uganda yinjira mu gisirikare cya Uganda (National Resistance Army).
Icyo gihe yari yaratangiye kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuganga ariko kubera gahunda zariho zo kubohora igihugu kandi zamurebaga, yahisemo kwinjira mu gisirikare.
Ati: “Muri Uganda ari umusirikare, yakoze nk’umuganga w’umusirikare muri diviziyo ya 5 n’iya 3, icyo gihe yari mu ntara y’Iburasirazuba.”
Yakoze muri Uganda icyo gihe kugeza tariki ya 01 Ukwakira 1990, ajyana n’abandi basore ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Icyo gihe kandi yari afite ipeti rya Capiteni mu gisirikare.
Col (Rtd) Karege avuga mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, nyakwigendera Dr Karemera, yari umuyobozi mukuru w’ibikorwa by’ubuvuzi muri RPA.
RPF-RPA imaze gufata Leta no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Karemera yakoze imirimo itandukanye, irimo kuba yarabaye Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Uburezi aza no kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.
Nyuma yo guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yabaye umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko.
Amb. Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yitabye Imana yari umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.
Umuvandimwe wa nyakwigendera, Col (Rtd) Karege, yavuze ko izi nshingano Dr Karemera yagiye azigira biturutse k ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwamubonagamo ubushobozi.
Nyakwigendera yamenye ko afite uburwayi bwa Kanseri muri Gicurasi 2011, uburwayi yabumaranye imyaka isaga 13.
Kuba yarashoboye kumarana ubu burwayi imyaka 13, Umuryango wa nyakwigendera ubikesha Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kubera ko ari we wemezaga ko ajya kwivuza mu mavuriro akomeye ku Isi.
Nyakwigendera yabanje kuvurirwa mu Buhinde nyuma Umukuru w’Igihugu agena ko ajya kuvurirwa mu Budage akomereza no mu bitaro byo muri Turukiya.
Uhagarariye umuryango wa Dr Karemera yagize ati: “Twebwe umuryango wa Dr Karemera, turabashimira cyane kuba mwaramufashije akaramba akamarana iriya kanseri imyaka 13 yose.”
Uyu muryango washimiye ubuyobozi bw’ingabo bwawubaye hafi kuva Dr Karemera yitaba Imana kugeza ubwo yaherekezwaga.




