Thomas Tuchel yagizwe umutoza w’u Bwongereza

Umudage Thomas Tuchel watoje Chelsea, yagizwe Umutoza Mukuru w’u Bwongereza asinya amasezerano y’umwaka umwe n’igice.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, ni bwo Thomas Tuchel yerekanywe kuri Stade Wembley.
Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yari imaze iminsi idafite umutoza mukuru nyuma yaho Gareth Southgate asezeye ubwo “The Three Lions” yari imaze gutsindwa na Espagne ku mukino wa nyuma wa Euro 2024.
Nyuma yo guhabwa izi nshingano Tuchel yavuze ko yishimiye gutoza iki gihugu
Ati: “Nishimiye cyane kuba nahawe icyubahiro cyo kuyobora ikipe y’u Bwongereza, kugira amahirwe yo guhagararira u Bwongereza ni amahirwe akomeye, kandi no gukorana n’iri tsinda ridasanzwe ry’abakinnyi bafite impano birashimishije cyane.”
Biteganyijwe ko Tuchel azatangira inshingano ze tariki ya 1 Mutarama 2025.
Thomas Tuchel abaye umunyamahanga wa gatatu utoje iki gihugu nyuma ya Sven-Goran Eriksson na Fabio Capello.
Tuchel asanzwe azi umupira w’u Bwongereza kuko yatoje Chelsea hagati ya Mutarama 2021 na Nzeri 2022.
Uyu mugabo w’imyaka 51, yegukanye UEFA Champions League, Igikombe cy’Isi cy’Amakipe na UEFA Super Cup mbere yo kwirukanwa muri Chelsea.
Yatoje kandi Bayern Munich, Paris Saint-Germain na Borussia Dortmund.
Tuchel yatwaye Igikombe cy’u Budage muri Dortmund n’ibikombe bibiri bya Ligue 1 muri PSG ndetse mu mwaka w’imikino wa 2019-20 yatwaye ibikombe bitatu bikinwa mu Bufaransa.
Akazi gakomeye aherukamo ni aka Bayern Munich, ariko nyuma yo kunanirwa kuyihesha igikombe cya Bundesliga ku nshuro yayo ya mbere kuva mu 2011/12, yahise yirukanwa nubwo yari agifite umwaka ku masezerano.
