Ikiraro cyari giteye inkeke cyasanwe

Nyuma y’inkuru yatambutse mu Imvaho Nshya igaragaza ikibazo cy’ikiraro cyari giteye inkeke cyanyurwagaho n’abana bava cyangwa bajya ku ishuri ndetse n’abaturage batuye mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, UMujyi wa Kigali watangaje ko ikiraro cyamaze gusanwa bigizwemo uruhare n’abaturage.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yashimye abaturage n’Akarere ka Kicukiro bafatanyije bigatuma ikiraro cyari giteye inkeke gisanwa.
Abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari urwa Twitter, yagize ati: “Turashimira abaturage bafatanyije n’Akarere ka Kicukiro gusana ibiraro bibiri byari biteye inkeke, mu buryo bwihuse bw’igihe gito, i Nyarurama muri Bigo mu gihe hagishakishwa uburyo bwo gukora za Ruhurura zihangayikishije.”
Icyakoze Umujyi wa Kigali washimye abakomeje gutanga amakuru ku bikorwa remezo byangiritse, unatanga inumero ya telefoni y’Umujyi wa Kigali itishyurwa abatuye uyu Mujyi bashobora kwitabaza.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 kuva 2024-2029, ni ugukomeza ibikorwa byo kubaka no gusana imihanda y’imigenderano (Feeder Roads) mu gihugu hose, nibura ireshya n’ibirometero 500.
Iyi mihanda izakorwa mu rwego rwo koroshya ubuhahirane no gufasha abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku isoko.


Amafoto: Imbuga nkoranyambaga