Amavubi yatsinze Benin yongera kwiyunga n’Abanyarwanda 

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yatsinze Benin ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura w’umunsi wa kane wo mu itsinda A, yongera kugira icyizere cyo guhatanira itike yo kujya mu Gikombe cy’Afurika cya 2025 muri Morocco.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, kuri Sitade Amahoro.

U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rugire icyizere cyo guhatanira itike CAN 2025 nyuma yo gutsindwa na Benin ibitego 3-0 mu mukino ubanza.

Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, ku munota wa mbere Amavubi yashoboraga gufungura amazamu ku mupira wazamukanywe na Imanishimwe Emmanuel ugera kwa Samuel Gueulette wawuterekeye neza Mugisha Gilbert wari wenyine mu rubuga rw’amahina ateye ishoti umupira ujya mu mu ntoki za Souke Marcel Dandjinou.

Amavubi yasatiraga cyane yongeye guhusha igitego ku munota wa 11 ku mupira wahinduwe na Fitina Omborenga usanga Mugisha Gilbert mu rubuga rw’amahina, arazamuka awutera n’umutwe ariko ujya hanze.

Kugeza ku munota wa 32 Amavubi yakomeje kubonana neza binyuze ku mupira yavaga ku ruhande rw’ibumoso Mangwende na Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 42 ‘Benin yakinaga ibintu bike cyane yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Andreas Hountondji ku makosa ya Fitina Omborenga watakaje umupira hagati mu kibuga.

Igice cya mbere cyarangiye Benin iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yatangiranye imipinduka Jojea Kwizwera aha umwanya Ruboneka Jean Bosco.

Ku munota wa 48, Benin yahushije igitego cyabazwe ku ishoti rikomeye ryatewe na Andreas Hountondji rigarurwa n’umunyezamu Fiacre Ntwari.

Ku munota wa 57’ Amavubi yahushije uburyo bwo kubona igitego cyo kwishyura ku mupira Samuel Gueuette yakinananye na Mangwende wawuteye ujya mu izamu, myugariro wa Benin aritambika, umupira ugarukira uyu myugariro noneho ushyize mu izamu uruhukira mu maboko ya Marcel Dandjinou.

Ku munota wa 70’ Amavubi yakinaga neza yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira yahawe mu rubuga rw’amahina ahita ashyira mu izamu.

Ku munota 72’ Amavubi yabonye Penaliti ku ikosa ryakorewe Kapiteni Djihad Bizimana mu rubuga rw’amahina. İyi Penaliti yatewe neza na Djihad Bizimana amavubi abona igitego cya kabiri.

Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota ine y’inyongera.

Ku munota wa 90+2′ Benin yahushije igitego ku mupira watewe na Steve Mounie mu rubuga rw’amahina, Ange Mutsinzi ashyira umupira muri koruneri itagize ikivamo.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Benin ibitego 2-1 ikipe y’Igihugu y’Amavubi yongera kwiyunga n’Abanyarwanda.

Muri itsinda A, Nigeria iyoboye itsinda n’amanota arindwi Benin igakurikira n’amanota atandatu. u Rwanda ruri hafi n’amanota atanu.

Umukino wagombaga guhuza Nigeria na Libya muri iri tsinda wasubitswe kubera ibibazo byabaye mbere yawo.

Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzakira Libya kuri Sitade Amahoro mbere yo gusura Nigeria.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga:

Ntwali Fiarce, Ombolenga Fitina, Niyigena Clement, Mutsinzi Ange, Emmanuel Imanishimwe, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Samuel Gueulette, Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Zefaniya says:
Ukwakira 15, 2024 at 10:07 pm

Erega Ikipe Yigihuguya Beni Yariziko Ijekwitoragurira Amanota Atatu Kwikipeyigihugu Cyacu Cyurwanda Amavubi Ikipeyacu Amavubi Ni Ikipe Ikomeye Amanota Atatu Turayararanye Dufite Ikizereko Tuzakatisha Tike Yokurya Muri CAN Ikipe Yigihugu Ya Beni Nkate Amavubi Turayihereranye Tuyikubitiye Mwigunira .

Messi says:
Ukwakira 15, 2024 at 10:10 pm

Beni Iboneye Isomo Ikigali Mumatekayayo Itigeze Ibona .

Majariwa says:
Ukwakira 16, 2024 at 6:35 am

Abanyarwanda Twese Haba Abarimu Rwanda Ndetse Nomumahanga Twaraye Mubicu Turikwisimira Insinzi Yacu Ikomeye Yikipe Yacu Ikomeye Amavubi Bene Twayikubise Turayihondagura Uziko Abakinnyi Ba Bene Bicuje Ibyobakoze Bavuga Bati Atikoko Twaryagahe Koko Bavuga Bati Twarabifatiriye Murikote Devowari Nonenatwe Baraduhondaguye Baradushwanyaguza Baradutsinze Barongerabati Amavubi Ni Ikipe Ikomeye .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE