Yifuza kumenyekana nk’umusizi n’umuhanzi icyarimwe

Umusizi akaba n’umunyamuziki Igihozo Sylvie avuga ko yifuza kumenyekana nk’umuhanzi n’umusizi icyarimwe nta gisize ikindi kuko ari wo mwihariko we.
Akenshi usanga umuntu iyo afite impano zirenze imwe, agira iyo akunda kurusha izindi, ku buryo ari nayo ahitamo kwimenyekanishamo, bitandukanye cyane n’uko Igihozo Sylvie abitekereza kuko yumva yabikora byombi.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Igihozo yavuze ko atifuza kumenyekana mu muziki cyangwa mu Bisigo gusa kuko abifata nk’umwimerere we.
Yagize ati: “Niyumvamo byose kuko ndabikora, ku bwanjye mba numva nabikora byose cyane ko no mu bisigo byanjye bibanzirizwa n’agace gato k’indirimbo numvise ari yo njyana ikwiye, kuko itandukanye n’izahozeho kubera ko wasangaga umuntu avuga igisigo ucyumva akaba yarambirwa, ariko iyo uririmbyemo ukavuga n’igisigo ntibirambira abagiteze amatwi.”
Akomeza agira ati: “Sinakubwira ko hari icyo nshaka kumenyekanamo kurusha ikindi kuko umuziki ndawukunda kandi ndawukora, ibisigo nabyo ni uko, byombi nifuza kubimenyekanaho kuko ari wo mwihariko wanjye.”
Agaruka ku mvune abakobwa n’abagore bahura nazo mu muziki n’uko yumva azahangana nabyo, Igihozo avuga ko azarwana ku cyo akunda.
Ati : “Imvune zo zirimo, ariko Umunyarwanda yaravuze ngo utayihinganye ntayishira, umwanzuro wanjye ni uko ntagomba kurambirwa, niba uyu munsi bitameze neza, ntabwo ngomba gucika intege, uko igisigo kije nkandika, n’indirimbo yaza nkandika, kuko ni bwo nzagera ku cyo nshaka.”
Uyu muhanzi akaba n’umusizi avuga ko abakobwa n’abagore badakwiye gucika intege kuko gukora biherekejwe no gusenga byose bigerwaho.
Igihozo azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umunyarwandakazi, Nyamibwa, Ramba Rwanda ndetse n’iyo aherutse gushyira ahagaragara yitwa Urukundo. Uretse izo ndirimbo uyu muhanzi akaba n’umusizi anafite ibisigo birimo Urukundo, Nazize iki, Urugero n’ibindi.

Sam Tuyizere says:
Ukwakira 16, 2024 at 1:20 pmKomerezaho Tinyuka kdi ukore Cyn Cyaneko ariyonzira yonyine yokukugeza kucyo wifuza kugeraho Gs natwe turagushyikiye
Anonymous says:
Ukwakira 16, 2024 at 1:57 pmNukuri nakomereze aho turamukurikirana.