Nyagatare: Yafatanywe ihene yibye arayica, ayishakira umuguzi

Umusore witwa Shyaka uri mu kigero cy’imyaka 24 yafashwe n’abashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kimoramu mu Murenge wa Nyagatare, afite ihene yishwe ikaswe ijosi aho yayishakiraga umukiriya uyigura mu bacuruzi b’inyama.
Abaturage b’uyu M udugudu bwatangarije Imvaho Nshya ko uyu musore yafashwe ari kumwe na mugenzi we ariko we agahita yiruka agacika.
Iyi hene yafatanywe byaje kugaragara ko yari yibwe ahitwa i Marongero.
Ubwo yayizaniraga uyigura ngo akaba yagize amakenga batangira kujya impaka amubaza niba atayibye.
Aha ni ho abashinzwe gucunga umutekano muri uyu Mudugudu bahise bahagera baramufata ariko mugenzi we ariruka arabacika.
Abaturage kandi bemeza ko muri iyi minsi babangamiwe n’ababateza umutekano muke bakora urugomo ndetse n’ubujura.
Uwitwa Mugiraneza agira ati: “Aha twugarijwe b’abantu badashaka gukora ahubwo bagacunga gutwara utw’abandi. Uretse aba biba amatungo hari n’abafashwe bibye imyaka nk’ibitoki n’ibindi.”
Nyinganyiki Belnard uyobora Umudugudu w’a Kimoramu avuga ko bamwe mu bafatwa bitwikira ijoro bakajya kwiba.
Ati: “Ubu ntituri kuryama turi gukora amarondo adasanzwe aho biri no gutanga umusaruro urimo no kuba dufata aba bajura. Ubu twashyikirije Polisi uwafatanywe ihene ndetse n’undi twafashe avuye kwiba igitoki.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twizerimana Hamdun, yemeje ko uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ashimira abagize uruhare mu ifatwa rye, yongera kwibutsa ko mu gihe bigenze bitya abantu bakwiye kwirinda kwihanira.
Ati: “Polisi ntizihanganira uwo ari we wese ubangamira umutekano w’abaturage n’ibyabo. Ku bufatanye n’abaturage twafashe umusore wibye ihene ndetse turasaba abishora muri ibi bikorwa by’urugomo kubivamo kuko tutazabaha agahenge.”
Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bagirana n’Inzego z’umutekano, abasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe ndetse abasaba kureka kwihanira kuko na bo bakurikiranwa n’amategeko.