Beyoncé yatangajwe n’ukuntu Wizikid yanze miliyoni 3.5 z’amadolari

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya amapiano muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Beyonce Knowles-Carter, uzwi cyane nka Beyoncé, yatangajwe n’ukuntu Wizkid yanze Miliyoni 3.5 z’amadolari.
Beyoncé avuga ko yifuzaga ko Wizkid yamufasha bagasubiranamo indirimbo ye Brown Skin Girl kuko hari umurongo wagombaga kuririmbwa na Wizkid gusa Wizkid yanga amafaranga ahubwo ngo ahitamo gukorera ubuntu.
Uyu muhanzi yabitangarije mu mashusho yakoreye ku mbuga nkoranyambaga ze, ubwo yaganiraga n’abafana be akababwira icyamutunguye kuri Wizkid.
Yagize ati: “Abakunzi banjye benshi basabye ko nafatanya na Wizkid gusubiramo (remix) indirimbo ye Brown Skin Girl, naramwegereye mubaza amafaranga yanyishyuza, natunguwe no kumva ambwiye ko nta mafaranga azishyuza, kuko umurongo nzaririmba awuha agaciro gakomeye bitewe n’ubutumwa burimo.”
Beyoncé yatunguwe cyane n’uwo mwanzuro wa Wizkid, kuko akurikije amakuru yakuraga ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko abahanzi bo muri Afurika bibanda cyane ku mafaranga kurusha gukunda umwuga, ariko icyemezo cya Wizkid cyamweretse ko abahanzi benshi bo muri Afurika badashobora gutwarwa n’amafaranga.
Beyoncé ashimangira ko umusanzu wa Wizkid watumye indirimbo ye irushaho kuba nziza, bituma inegukana ibihembo bya grammy awards.
Brown Skin Girl ni indirimbo yumvikanisha ubwiza n’imbaraga z’abagore b’abirabura, ari nabyo Beyoncé yahereyeho ashimira Wizkid, bituma amwita umwami nyawe w’umuziki nyafurika, kubera kwirengagiza amafaranga menshi kandi afite kinini yafasha umuhanzi.
Si ubwa mbere Beyoncé atatse akanavuga ibigwi Wizkid, kuko aherutse no kuvuga ko amukunda bitewe n’umutuzo agira, ibintu byajyaga biteza urujijo ku bamukurikira, ariko kuri iyi nshuro akaba yavuye imuzi intandaro y’urukundo akunda uyu muhanzi wo mu gihugu cya Nigeria.
