Abasura u Rwanda nta mpungenge batewe n’icyorezo cya Marburg

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abasura u Rwanda muri iki gihe batangaza ko nta mpungenge batewe n’icyorezo cya Marburg. Bishimangirwa n’abatanga serivisi zitandukanye ku basura u Rwanda aho bemeza ko nta gikwiriye guhindura gahunda yo kuza mu Rwanda, kubera kwikanga icyorezo cya Marburg. 

Abari muri uru rwego rw’ubukerarugendo bahamya ko umubare w’abashyitsi bari biteze watangiye kuzamuka bitewe n’uko impungenge bari bafitiye iki cyorezo zashize kubera ingamba Leta yafashe.

Yuki Yamamoto waje gusura u Rwanda aturutse mu gihugu cy’u Buyapani, yabwiye RBA ati: “Naje muri iki gihugu bitewe n’uko numvaga bagenzi banjye bakivuga neza, kandi numvaga ko u Rwanda rufata ingamba zikaze ku bijyanye n’icyorezo, bituma numva nta mpamvu yatuma ntasubukura urugendo nari mfite rwo kuza gusura n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.”

Gianluca D’Addese waturutse mu Butaliyani na we agira ati “Imibereho hanze ya Kigali iratandukanye cyane kuyo mu Mujyi kuko uhabona abantu babayeho mu mucyo ugasanga ari byiza cyane.

Numva ntekanye nta gihe nigeze numva mfite ubwoba ku buryo ni ahantu heza muri Afurika waza ugatembera uri wenyine nta kibazo.”

Uwimana Judith, Rwiyemezamirimo, watangije ikigo Judith Safaris gitanga serivisi zo gutembereza ba mukerarugendo na Dorothy Gashaija uyobora hotel Ndaru Luxury Suites, bemeza ko umubare w’abo bakira urimo kuzamuka no muri iki gihe cy’icyorezo cya Marburg.

Agira ati: “Dufite abava muri Amerika, dufite abava muri Afurika y’Iburengerazuba, dufite abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba, abaturanyi bacu, tukagira abava i Burayi n’uyu munsi mfite abaje n’abari gusohoka kubera igihe bari bateganyije cyarangiye.”

Akomeza avuga ko hari abandi ategereje bari mu nzira baza mu Rwanda ndetse ngo afite abo azakira mu gihe cy’ukwezi kose.

Abatanga serivisi z’amatike y’indege mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo basaga 200 ndetse n’abitabiriye inama BIASHARA Afurika ntibakomwe mu nkokora n’iki cyorezo.

Nicanor Sabula, uyobora ishyirahamwe ry’abatanga serivisi z’amatike y’indege mu bihugu 13 byo muri Afurika, agira ati: “Tumaze hano iminsi itatu, gusura u Rwanda biratekanye cyane.

Hari amabwiriza Leta yashyizeho agamije guhashya icyorezo cya Marbarg, ibyo rero ntibyatubujije kuza hano mu bucuruzi. Ndifuza kubwira Afurika ndetse n’Isi yose muri rusange ko Kigali itekanye mu gusurwa kandi turi hano mu buryo bwo kubigaragaza.”

Umuyobozi w’Ikigo Afurika CDC, Dr. Jean Kaseya aherutse kuvuga ko afite icyizere ko virusi ya Marburg igiye gucika mu Rwanda bitewe n’ibimenyetso abona.

Ati: “Ndifuza kuvuga ko iki cyorezo mu Rwanda kirimo kugenzurwa kuko natangajwe no guhabwa raporo ivuga ko ku munsi w’ejo, nta muntu wagaragaweho iyi virusi ndetse nta n’uwo yahitanye, bivuze ko dutegereje kubona u Rwanda ruva muri kino cyorezo vuba aha.”

Ibivugwa n’aba basura u Rwanda muri iki gihe birashimangira ibyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, ryasabye ibihugu ko bidakwiriye gufata imyanzuro yahagarika ubucuruzi n’imigendereranire n’u Rwanda, kuko icyorezo cya Marburg kirimo gukurikiranwa uko bikwiye kandi ko kitarenga u Rwanda ngo kijye mu bindi bihugu bakurikije ingamba zashyizweho.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE