Volleyball: Amakipe ya APR yegukanye ‘Nyerere International Championship’

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ikipe ya APR VC mu bagabo yatsinze Rukinzo VC amaseti 3-1, mu gihe APR WVC mu bagore yatsinze Tanzania Prisons amaseti 3-0, zombi zegukana irushanwa ‘Nyerere International Championship’ ryabaga ku nshuro ya 25.

Iri rushanwa ry’iminsi ine ryaberaga muri Tanzania aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe abiri ya APR mu bagabo n’abagore.

Mu cyiciro cy’abagore, APR yo mu Rwanda ni yo yageze ku mukino wa nyuma itsinda Tanzania Prisons amaseti 3-0 (25-19, 25-18 na 25-19).

Mu bagabo, APR yo mu Rwanda ku mukino wa nyuma Rukinzo VC yo mu Burundi amaseti 3-1.

Abarundi batsinze iseti ya mbere ku manota 25-19, ariko APR itsinda amaseti atatu yakurikiyeho kuri 25-19, 25-18 na 25-19.

Ni ku nshuro ya Gatatu ikipe y’ingabo yegukanye ‘Nyerere International (2017, 2023 na 2024).

Aya makipe agomba kugaruka mu Rwanda akomeza imyiteguro ya shampiyona izasubukurwa tariki 18 Ukwakira 2024.

Nyerere International Championship ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa hagamijwe kwibuka Mwalimu Julius Nyerere wabaye Perezida wa Tanzania kuva mu 1964 kugeza nu 1985.

Uyu mugabo ni umwe mu bayoboye Tanzania, bubashywe kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoreye igihugu cye ndetse n’Afurika muri rusange.

Nyerere yagize uruhare mu gufasha ibindi bihugu by’Afurika kwigobotora ubukoloni nko muri Zimbabwe ndetse no mu kurwanya ivanguraruhu ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’Epfo.

Nyuma y’imyaka irenga 20 ayobora Tanzania, Nyerere yavuye ku butegetsi mu mahoro abusigira Ali Hassan Mwinyi. Yatabarukiye mu Bwongereza mu 1999 azize indwara ya kanseri yo mu maraso.

Nyerere International Championship ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa hagamijwe kwibuka Mwalimu Julius Nyere

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE