Maj Gen Alex Kagame yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 14, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj.Gen. Alex Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara naho Maj. Gen. Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere muri RDF ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.

Maj Gen. Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara akaba asimbuye Maj. Gen Emmy Ruvusha uherutse kugirwa umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.

Maj Gen Alex Kagame yari amaze umwaka ayoboye ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri
Mozambique.

Maj. Gen. Alex Kagame asimbuye Maj Gen. (Rtd) Amb. Frank Mugambage.

Maj Gen. Alex Kagame ni umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Yinjiye mu gisirikare mu 1987, bivuze ko afite ubunararibonye bw’imyaka 36.

Yayoboye Diviziyo nyinshi zitandukanye n’izindi nzego za gisirikare. Zimwe muri zo harimo ko muri Gashyantare 2016 yagizwe Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru.

Mbere y’uko yoherezwa mu kazi mu Ntara ya Cabo Delgado, yayoboraga Diviziyo ya gatatu mu Gisirikare cy’u Rwanda [Mu Burengerazuba bw’Igihugu] gusa mbere yaho yayoboye n’iya Kabiri [Mu Majyaruguru] ndetse n’iya kane [Mu Majyepfo] mu bihe bitandukanye.

Yize amashuri atandukanye ya gisirikare yaba imbere mu gihugu no mu mahanga. Hanze y’u Rwanda, yize muri Kenya amasomo ajyanye no Kuyobora Ingabo [Military Command course] ayakomatanya n’asanzwe aho yakuye Impamyabumenyi mu Mibanire Mpuzamahanga [International Relations].

Yize no mu Bushinwa, aho bwa mbere yamaze amezi atatu yiga ibijyanye no kuyobora Ingabo [Command Course]. Yasubiyeyo ahamara umwaka yiga muri Kaminuza ya Gisirikare mu Bushinwa ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu masomo y’Ubumenyi mu bya Gisirikare [Military Science].

Maj Gen. Alex Kagame ni umugabo wubatse, ufite umugore n’abana batatu.

Maj. Gen. Andrew Kagame Yagize Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere muri RDF ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.
Maj.Gen. Alex Kagame yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 14, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Uwitonze emmanuelli says:
Nyakanga 12, 2025 at 1:29 pm

Mberenambere ndashima ubuyobozi bwigihugu cyacu kokiriguca rushwa nakarengane ndetse nihohoterwa rishingiye kugitsina ariko nubwo harimo abakoranabi ariko nabo iyobafashwe barahanwa xw murakoze tele:0795104494.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE