Ruhango: Bafite akanyamuneza nyuma yo guhabwa abaganga bavura amenyo

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango bishimiye kwegerezwa ibikorwa by’ubuvuzi bw’amenyo, biturutse ku rugendo rurerure rusaga ibilometero 25 bajyaga bakora bajya gushaka ubuvuzi bw’amenyo ku bitaro bya Gitwe cyangwa ku bitaro bya Kabgayi.
Mu kiganiro aba baturage bahaye Imvaho Nshya bavuga ko hashize igihe basaba inzego zitandukanye kubegereza ubuvuzi bw’amenyo, nkuko bari baherutse no kubitangariza Imvaho Nshya, none kuri ubu bashimishijwe no kuba baruhuwe urugendo rukomeye bakora n’amaguru amasaha 8 kugenda no kugaruka bajya kwivuza amenyo ku bitaro bya Gitwe na Kabgayi.
Kalinda Theodore ufite imyaka 48 avuga ko iryinyo ribabaza urirwaye kandi ashimira abaganga bavura amenyo begerejwe ku kigonderabuzima cyabo cya Mwendo.
Ati: “Nkubwije ukuri iryinyo riraryana noneho wakubitaho urugendo ujya kuryivuza i Gitwe cyangwa se i Kabgayi, ku buryo ari byo mperaho nshima Imana n’abayobozi baduhaye abaganga hano iwacu bakaba bamaze no kumvura”.
Kankera Mediatrice nawe wo mu Murenge imyaka 50 avuga ko ashimira ubuyobozi n’ibitaro bya Gitwe byabashije kubegereza ubuvuzi bw’amenyo bari bamaze igihe basaba ko bwabegerezwa bikaba byakozwe bigashoboka tukaruhurwa urugendo dukora.
Yagize ati: “Jyewe ndashimira ubuyobozi bwacu hamwe n’ibitaro bya Gitwe, batekereje kutwoherereza abaganga bavura amenyo, kuko jyewe nari maze gukora urugendo rw’amasaha umunani inshuro enye muri uyu mwaka njya kwivuza iryinyo i Gitwe, ariko ubu nishimye kuko abaganga banyegereye bakaba bari kumvurira iwacu.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gitwe, Dr Habituza Benjamin nawe wemera ko hari abaturage bajya kwivuza i Gitwe bakoze urugendo rurerure, avuga ko bafite gahunda yo kwegera abaturage bakabavura amenyo batarinze gukora urugendo.
Ati: “Ni byo koko hari abakora urugendo rw’amasaha menshi baza kwivuza amenyo, kandi ibyifuzo byabo ari nabyo byatumye tubegereza ubuvuzi bw’amenyo, kandi ko atari mu Murenge wa Mwendo gusa tugomba kuvurira amenyo, kuko dufite na gahunda yo kugera mu yindi Mirenge ya Kinihira na Kabagali, iri kure y’ibitaro aho tugamije gufasha abaturage bose bafite ibibazo bikomatanyije byo mu kanwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza Mukangenzi Alphonsine avuga ko aba baturage igitekerezo cyo kubegereza abaganga bavura amenyo, cyavuye mu nteko y’abaturage ari nabwo hafashwe icyemezo cyo kugena abaganga bajya kubavurira ku kigo nderabuzima aho batuye.
Ati: “Kubegereza abaganga bavura amenyo byaturutse mu nteko y’abaturage twakoranye bakagagaragaza, ko bakora ingendo bajya kwivuriza amenyo ku bitaro bya Gitwe, noneho nyuma turicara dushyiraho gahunda yo kubegereza abaganga bavura amenyo ku kigonderabuzima muri make bakabasanga iwabo”.
Mukangenzi akomeza asaba abatuye Akarere ka Ruhango, kwita ku isuku y’amenyo, nayo bakayashyira mu byibanze bigomba kwitabwaho, mu kugira isuku.
