Umujyi wa Kigali wijeje ikorwa rya ruhurura inyurwaho n’abana bakambakamba

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 14, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko X yahoze ari Twitter, hagaragaye ifoto y’abana bo mu Kagari ka Nyarurama, Umudugudu wa Bigo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bambuka ikiraro bakambakamba bajya ku ishuri.

Ni ifoto yavugishije benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 02024. Umujyi wa Kigali watangaje ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo ikibazo cy’ikiraro gikemuke vuba.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yagize ati: “Mu gihe Umujyi wa Kigali urimo gushakisha uburyo wakora iyi ruhurura hamwe n’izindi ziteye inkeke mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro kari gukora ibishoboka byose ngo kabe gakoze iki kiraro mu gihe cya vuba.”

Umujyi wa Kigali utangaje ibi, nyuma y’aho uwitwa Emma Marie Umurerwa agaragarije ifoto y’abana bambuka ikiraro kiriho ibiti biteye inkeke. Icyakoze agaragaza ko hari uwigeze kugirira ikibazo kuri iki kiraro n’ubu akaba akiri mu bitaro.

Ubutumwa yashyize kuri Twitter bugira buti: “Ba buhinja bajya ku ishuri bakambakamba gutyo! hari mugenzi wanjye umbwiye ko hambere aha haguyemo umuntu, ubu ari mu bitaro!”

Uwitwa Ally Kanyankore avuga ko kuba ikiraro cyarangiritse kandi gifasha abana kwambuka bajya ku ishuri, ari uburangare bw’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Kicukiro.

Yagize ati: “Ikiraro Nk’iki kinyuraho abana b’igihugu, bangana uku bajya ku ishuli, kigera aho kimera gutya abayobozi bareba hehe? Kugeza ubwo batabarizwa n’ababa kuri X, abayobozi ba Kicukiro by’umwihariko bigaye rwose, ntibyagakwiye kugera ahangaha rwose.”

Jean de Dieu Dukuze anenga ababyeyi bohereza abana bonyine ku ishuri kandi bakiyambutsa iki kiraro. Yagize ati: “Mana yange! Ariko ababyeyi na bo bashize ubwoba. Ntabwo umwana yakinyujije aha hantu wenyine.”

Umujyi wa Kigali ufite umushinga w’ibilometero 70.5 w’ibikorwa remezo uzwi nka Kigali Infrastructure Project (KIP) mu rwego rwo kubaka ibilometero 215 by’imihanda n’ibiraro hirya no hino nibura kugeza muri uyu mwaka wa 2024.

Kugeza ubu ingo zirenga 2,009 zizimurwa, mu rwego rwo kugira ngo hatangire ibikorwa byo kubaka iyi mihanda.

Umushinga w’Umujyi wa Kigali wiswe ‘Kigali Infrastructure Project (KIP)’ ugamije kubaka ibirometero 215 bigize imihanda 57 hamwe n’ibiraro biyihuza.

Uyu mushinga wa KIP wari mu cyiciro cya kabiri cyawo umwaka ushize kuko hazakorwa ibyiciro bitandatu, watangiye mu mwaka wa 2022, ukaba ugomba kuzarangira muri 2026.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 14, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Ukwakira 14, 2024 at 4:10 pm

ubwo wasobanura ute! aho gitifu wa Kagali aba!!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE