Andy Bumuntu ategerejwe muri Gen-z Comedy

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 14, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuhanzi Andy Bumuntu ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya kizwi nka Gen-z Comedy kizaba ku wa Kane wa kino Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2024.

Uyu muhanzi yatumiwe muri icyo gitaramo mu gace kacyo kazwi nka Meet me tonight, aho ibyamamare bitandukanye bitumirwa hagamijwe gusangiza urubyiruko amahirwe ari hanze ashobora kubyazwamo umusaruro umuntu agashobora kwiteza imbere, bifashishije ingero cyangwa ubuhamya bw’ibyo banyuzemo kugira ngo bagere aho bageze uyu munsi.

Ubuyobozi bwa Gen-z Comedy show bwagaragaje urutonde rw’abanyarwenya bazasetsa abazitabira icyo gitaramo muri iki cyumweru, aho bose bagaragajwe mu mwambaro w’abaganga ndetse n’ibikoresho byabo.

Mu gusobanura icyabateye kwigaragaza muri iyo myambaro, umuyobozi wa Gen-Z Comedy Ndaruhutse Fally Merci yabwiye itangazamakuru rya RBA ko batekereje kugaragara mu ishusho y’abaganga bitewe n’uko buri tariki 10 Ukwakira 2024, Isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu mutwe.

Bumuntu aherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye na UNICEF yo gukorana ubukangurambaga muri gahunda yo kurwanya ibibazo byo mu mutwe, ku bana bakiri bato, aho yavuze ko kugira abana bafite ibibazo byo mu mutwe bigirana isano no kugira urubyiruko rufite ibibazo byo mu mutwe.

Icyo gihe yagize ati: “Urugamba rwo kurwanya ibibazo byo mu mutwe mu bana ni ngombwa kururwana, kuko niba nk’Abanyarwanda dusangiye umuzi, icyamunga wa muzi n’ubundi cyatuma imbuto twera ari zo tugenda tubona mu muryango nyarwanda, ugasanga bya bibazo tutavugaho ari byo bituganisha ku kugira urubyiruko ubona rufite ibibazo byo mu mutwe.”

Si Andy Bumuntu watumiwe kuri uwo munsi wenyine, kuko biteganyijwe ko na Ish Kevin azaba ahari, bose bakazafatanya kuganiriza urubyiruko rwo muri Gen-Z Comedy n’abandi bazaba bitabiriye icyo gitaramo.

Biteganyijwe ko abanyarwenya barimo Dudu, Rumi, Kampire, Keppa n’abandi ari bo bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya Gen-z Comedy show muri iki cyumweru.

Dudu asanga urubyiruko rukwiye kuzirikana kwita ku buzima bwo mu mutwe
Rumi na we ari mu biteguye kuzasetsa abazitabira igitaramo cya Gen-z Comedy
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 14, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
CHANCE KABASHA says:
Ukwakira 16, 2024 at 4:33 pm

MFITE IMPANO MWAMA UBUFASHA INOMERO YANYU

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE