Marburg: Hakize babiri nta watakaje ubuzima

Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje
ko hakize bantu babiri, nta muntu wanduye Marburg kandi nta watakaje ubuzima.
Imibare yatangajwe n’iyo Minisiteri igaragaza ko kugeza ubu, abanduye ari
61, abarimo kuvurwa ni 27, abapfuye ni 14, abakize biyongereyeho 2 bose hamwe
baba 20, uyu munsi hafashwe ibipimo 281 byiyongera ku byari bisanzwe bimaze
gufatwa 3 376, byose hamwe biba 3 657 naho inkingo zimaze gutangwa ni 669.
Ibimenyetso by’indwara ya Marburg ni umutwe ukabije, umuriro mwinshi,
kubababra imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.
Uburyo bwo kuyirinda ni ukwimika umuco w’isuku, kutegera umurwayi ugaragaza
ibimenyetso no kwirinda gusuhuzanya abantu bakoranaho.
