Amavubi U 20 yasezerewe mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 13, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ikipe y’Igihugu “Amavubi”y’Abatarengeje imyaka 20 yanyagiwe na Tanzania ibitego 3-0 mu mukino wa Gatatu wa CECAFA U 20, isezererwa mu rugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Afurika cy’abato kizaba mu mwaka utaha mu Misiri.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024, ubera kuri Azam Complex.

Muri uyu mukino, Amavubi U 20 yasabwaga kugira ngo igarure icyizere cyo guhatanira itike ya CAN

Ku munota wa 3, Tanzania yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Zidane Sereri n’umutwe ku burangare bwa ba myugariro n’umuzamu maze umupira uruhukira mu rushundura.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya kare Amavubi U 20 yatangiye gukina binyuze muri Ndayishimiye Didier na Sindi Jesus Paul wahinduraga imipira myinshi imbere y’izamu ariko ba myugariro ba Tanzania n’umuzamu bakomeza guhagarara neza.

Igice cya mbere cyarangiye Tanzania iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Ku munota wa 72, Tanzania yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sabri Kondo bahawe umupira ari wenyine mu rubuga ahita aroba umuzamu Habineza Fils Francois.

Tanzania yarushakaga cyane u Rwanda yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 84 gitsinzwe na Sabri Kondo watsindaga igitego cya kabiri cye ku ishoti rikomeye yateye hanze y’urubuga rw’amahina n’umuzamu Fils Francois anarirwa kurikuramo umupira ujya mu rushundura.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Tanzania 3-0, rusezererwa mu rugendo rwo gushaka itike yIgikombe cy’Afurika cy’abato.

Ikipe y’igihugu izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2024, ikina na Djibouti mu mukino usoza itsinda A.

Undi mukino mu itsinda Kenya yanyangiye Djibouti ibitego 4-0.

Muri iyi mikino amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda azahita abona itike ya ½ mu gihe amakipe azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira aka karere mu mikino y’Igikombe cy’Afurika mu batarengeje imyaka 20 kizakinwa mu 2025 mu Misiri.

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 13, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE