Perezida Kagame yihanganishije umuryango n’inshuti ba Tito Mboweni witabye Imana

Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango, inshuti, Perezida w’Afurika y’Epfo n’abaturage nyuma y’urupfu rwa Tito Mboweni, wigeze kuba Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo
Nyakwigendera Tito Mboweni yigeze no kuba Guverineri wa Banki Nkuru muri icyo gihugu, yitabye Imana ku myaka 65.
Mu Butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko Mboweni yaharaniye ukwihuza kw’Afurika, anashima umusanzu we mu mavugurura y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.
Nyakwigendera Mboweni yaherukaga mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka mu muhango wo kurahira wa Perezida Paul Kagame.
Inkuru y’urupfu rwa Tito Mboweni, wabaye Minisitiri w’imari, wanabaye Guverineri wa Banki y’Igihugumuri Afurika y’Epfo yamenyekanye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatandatu ishyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yababajwe n’urupfu rwa Tito Mboweni kuko yari umuyobozi n’umunyagihugu wakoreye igihugu nk’umuntu uharanira inyungu no kurengera uburenganzira bw’abakozi.
Ati: “Urupfu rwe rurababaje, kubera ko yari umuntu ufite imbaraga, yubahwa cyane kubera ubwitange bwe ndetse n’ubwitange yagize mu guhindura ubukungu muri Afurika y’Epfo.”