Kamonyi: Batatu baguye mu mpanuka abasaga 30 barakomereka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo bwatangaje ko impanuka yabereye i Musambira yaguyemo abantu 3 abagera kuri 37 barakomereka 6 muri bakomeretse bikabije.
Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru ariko hahise hakorwa ubutabazi bwihuse nkuko Meya wa Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yabitangarije RBA.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije, aho imodoka zo mu bwoko bwa minibisi zavaga i Kigali zivuye mu bukwe zerekeza i Muhanga, imwe yagonze indi inyuma iyirenza umuhanda, iyagonze itangirwa n’ibyuma biri ku mbago z’umuhanda.
SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yagize ati: “Iyagonze kuko yari ifite umuvuduko mwinshi yatumye indi irenga umuhanda igwa muri metero 30 naho iyo yagonze itangirwa n’ibyuma biri ku mbago z’umuhanda.”
Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko kugeza mu Ugushyingo 2023, impanuka zo mu muhanda zageze ku 9000. Abo zagizeho ingaruka cyane biganjemo abanyamaguru, abatwara amagare na za moto.
Impanuka zo mu muhanda ni kimwe mu bihitana ubuzima bw’abantu cyangwa bikabasigira ubumuga bitewe n’ubukana bwazo.
Mu mpera za Nzeri 2023, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Moto ziza imbere aho zihariye 25% by’impanuka zose ziba, amagare agakurikiraho na 15%, amakamyo manini akiharira 13% mu gihe amakamyo mato yihariye 10% by’impanuka ziba, naho bisi zitwara abagenzi zikiharira imibare isigaye.
Minisiteri y’Umutekano kandi yagaragaje ko impamvu ziteza impanuka mu muhanda zirangajwe imbere no kutagabanya umuvuduko aho byihariye 37%, gutwara ikinyabiziga nabi byihariye 28% no gutwarira ibinyabiziga mu ruhande rutari rwo bingana na 13%.
Muri Nyakanga 2023, Polisi y’Igihugu yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda zahitanye abagera kuri 385, zikomeretsa mu buryo bukabije abagera kuri 340, mu gihe abakomeretse byoroheje ari 4132, hangirika ibikorwaremezo 1728.